Published Thursday , on 23 February 2017, 00:24:10 by Christophe Hitayezu

Abahinzi bo mu Karere ka Burera bahawe amahugurwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buhinzi (CIAT) ku mikoreshereze y’amakuru y’iteganyagihe mu buhinzi mu rwego rwo kwirinda ibihombo bituruka ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere, bavuga ko kubona imbuto batinze byatumye bagira amahitamo batishimiye.
Batanga urugero rwo ku mbuto y’ibigori, aho mu gihembwe cy’ihinga gishize bahawe imbuto bifuzaga batinze, ibageraho bitagikunze ko yatanga umusaruro bakurikije amakuru y’iteganyagihe bari bahawe kubera ko imvura yari isigaye itari kubyeza.
Nk’uko bisobanurwa na bwana Kalisa wo mu murenge wa Gahunga, umwe mu bajyanama b’ubuhinzi, ngo itinda ry’imbuto y’ibigori ya ‘Hybride’ itanga umusaruro mwinshi, ryatumye batabihinga kuko bitari kuba bicyeze.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2017, Kalisa wahuguwe muri uyu mushinga watewe inkunga na USAID, yagize ati “Kubera ko Meteo Rwanda yari imaze kuduha amakuru ko kiriya gihe twari dufite imvura nkeya, nkanjye wize guhitamo igihingwa nkwiye guhinga nkurikije imvura mfite, icyo gihe nari nahisemo guhinga ibigori, muri byo hari amoko abiri, hari ibya ‘Hybride’, nkurikije ibyo nahuguwe nasanze ibi bifite iminsi 140 ngo byere, kandi bigakenera imvura ya mm580, nkurikije amakuru bari baduhaye iyo mvura ntayari kuboneka, nahisemo guhindura mpinga ibigori bya Tamira kuko byo byerera iminsi 110 byibura nkabona ko imvura nkeya twari dufite yari mm350 na mm400, byo igomba kubyeza. Jye ubu nejeje neza kandi abateye ‘Hybride’ ntacyo babonye kuko imvura yacitse bikiyikeneye”.

Abahinzi bamenye gusesengura amakuru y’iteganyagihe bizeye guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere

Undi mujyanama mu buhinzi wagarutse kuri iyi ngingo ni Vedaste wo mu murenge wa Rugarama yashimangiye ko aya makuru yafashije ababihuguriwe bose, gusa ngo bagira imbogamizi zo kutabonera imbuto igihe, akomeza agira ati “Ubundi Tamira ntabwo itanga umusaruro mwinshi nka ‘Hybride’, ariko dukurikije amakuru yari ahari ntabwo yari kwera kuko imvura yari kuzaba nke kandi ikagwa igihe gitoya. Abahuguwe usanga byarabafashije kuko bo bagize amahitamo ajyanye n’amakuru bari bafite bituma beza neza”.

Umukoze w’umurenge wa Gahunga ushinzwe ubuhinzi, madame Ugirimpuhwe Triphonie, nawe yemera ko iki kibazo cy’itinda ry’imbuto cyabayeho koko, gusa ngo kikaba cyarakemutse, aragira ati “Icyo kibazo cyabayeho mu bihe bishize ariko ubu cyarakemutse, bitewe n’uko kwa kuntu tubegera tukuzuza intonde za nkunganire hakiri kare igihembwe kikazatangira intonde zarujujwe zaragejejwe ku bacuruzi b’imbundo n’inyongeramusaruro baratanga komande kare, bituma imbuto n’inyongeramusaruro bizira igihe. Impamvu ubushize iki kibazo cyabayeho hari hariho imihindagurikire y’uburyo bicuruzwa, iryo hindagurika rero niryo ryabikerereje”.

Ugirimpuhwe Triphonie ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Gahunga avuga ko ikibazo cy’itinda ry’imbuto cyakemutse

Dr. Desire Kagabo, umukoze ushinzwe amakuru y’iteganyagihe n’ubuhinzi muri CIAT Rwanda ari nayo yahuguye aba bahinzi binyuze muri Twigire Muhinzi, avuga ko abahereweho bazaba umusemburo bakigisha n’abandi uko bakwifashisha amakuru y’iteganyagihe bakamenya icyo bakwiye guhitamo guhinga batabikoze batomboza, avuga ko uyu mushinga watangiriye mu Karere ka Kayonza, Burera, Nyanza na Ngororero ariko ko intego ari uko ubu bumenyi bwagera kuri buri muhinzi.

Abahinzi bo mu mirenge ya Gahunga, Kinoni na Rugarama yo mu karere ka Burere bahurijwe hamwe basobanurirwa ku kwifashisha iteganyagihe mu buhinzi