Published Thursday , on 23 November 2017, 21:41:05 by Christophe Hitayezu

Mu ruzinduko yaraye agiriye mu ntara y’Amajyaruguru ku wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2017 rugamije gusura ibikorwa bitandukanye by’iterabere, Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard yageze i Burera yakirizwa ishavu n’agahinda by’abahinzi b’ibirayi baterwa n’ikusanyirizo ryabyo bavuga ko ryabazengereje.

Minisitiri w’Intebe yabanje gusuhuza abaturage no kubaganiriza akanya gato

Mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba n’indi minota, nibwo Minisitiri w’Intebe yageze Nyabyondo mu murenge wa Rugarama gusura ikusanyirizo ry’ibirayi nyuma yo gusura ibindi bikorwa mu turere twa Nyabihu na Musanze, akigera aha yabanje gusuhuza abatura bari bamutegereje ahita yinjira mu nzu y’ikusanyirizo aho ba nyiraryo babanje kumusobanurira uburyo bakomeje guteza imbere abahinzi muri ako gace. Kanda hano urebe mu buryo burambuye ibikorwa yabanje gusura

Haciye umwanya muto, umwe mu bahinzi yashatse kwinjira mu cyumba cy’ikusanyirizo, ni akumba kari gato abantu benshi batari bukwiremo abanza kwangirwa n’abashinzwe umutekano wa Minisitiri w’Intebe, gusa yakomeje guhatiriza umwe muri bo amutega amatwi ngo yumve ikibazo afite, aramusobanurira, aramubaza ati “Winjiye ibyo wabisobanura?”, undi arikiriza hashize akanya gato baramwinjiza niko gusobanurira abayobozi ukuri ku buryo iri kusanyirizo ryazengereje abahinzi.

Ikusanyirizo ry’ibirayi Minisitiri n’abandi bayobozi bakuru babwiriwemo akarengane abahinzi b’ibirayi bahura na ko rimaze imyaka isaga ibiri rikora

Aha byaje kurangira bidahiriye abagabo barimo Kwizera Jean Damascene wari umunyamabanga w’ikusanyirizo na Nibishaka Tadeyo wari umunyamigabane muri ryo kuko bahise bambikwa amapingu na Police batabwa muri yombi, muri bo hakaba harimo na Perezida w’Inama Njyanama y’umurenge wa Rugarama iri kusanyirizo rikoreramo.

Mu majwi atandukanye yaturukaga mu kivunge cy’abahinzi bahurizaga ku kuba bararenganyijwe bikomeye kuva ubwo kugurisha ku ikusanyirizo bigizwe itegeko, bavuga ko bahabwa ayo nyiri ikusanyirizo ashatse kuko nta handi umuhinzi yabijyana.

Abahinzi batatu twaganiriye byihariye ndetse n’abavugiraga mu kivunge bahurizaga ku kuvuga ko iyo bagiye kugurisha ibirayi kuri iri kusanyirizo bishyurwa amafaranga 80, 90 cyangwa 100 ku kilo bitewe n’ingano y’ibirayi umuhinzi ajyanye, ufite ibiro bike niwe uhabwa make ku kilo kandi bagategekwa gusinyira 145 nk’igiciro bemeranyijweho mu nama ibahuza.

Abaturage bari benshi intero ari turababaye

Twashatse kumenya impamvu bemera gusinyira amafaranga arenze ayo bahawe, maze umubyeyi umwe n’ikiniga cyinshi ati “None se twayanga tukabitahana bikaborera mu rugo!, ni uko azi ko nta handi twagurisha dutegetswe kugurisha ku ikusanyirizo, turababaye rwose badukize iby’amakusanyrizo”.

Aba bahinzi bavuga ko Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney akunze kubasura agasaba ko hajyaho igiciro kizwi kandi kidahendesha umuturage, gusa ngo ibi nyiri ikusanyirizo ntiyabikurikije.

Mu kiganiro twagiranye na Guverineri Gatabazi, yavuze ko iki kibazo akizi ndetse yagiranye ibiganiro n’abaturage batandukanye ku bibazo by’amakusanyirizo, icyo abona nk’igisubizo kikaba ari uko amakusanyirizo yaba ay’amakoperative y’abahinzi bo batakwiyiba, ngo bihende cyangwa ngo birenganye kuko iyo abaye ay’abacuruzi nk’uko ubu bimeze biba abaturage babashakamo inyungu z’umurengera kandi umuhinzi ariwe wavunitse.

Avuga ku buryo igiciro gishyirwaho, Guverineri Gatabazi yagize ati “Bariya bantu b’ikusanyirizo ni abantu bishyize hamwe bakora sosiyeti icuruza ibirayi barangiza bakagurira abahinzi kuri make bo bakagurisha kuri menshi, kiriya giciro cya 145 ku kilo cyemezwa buri wa mbere mu nama ihuza abahinzi n’abacuruzi ba nyiri amakusanyirizo, bahera abahinzi make bakabasinyisha menshi kuko bazi ko dushobora kugenzura bityo bakerekana aho abaturage basinye”.

Uretse igenzura kandi, iyo banyiri ikusanyirizo bagiye nabo kugurisha ibyo birayi berekana igiciro abahinzi basinyiye nabo bakagurirwa haherewe kuri ayo mafaranga bita ko ariyo babiguzeho.

Guverineri Gatabazi akomeza avuga ko agirana inama nyinshi n’abahinzi kandi bamuha amakuru cyane, ndetse ko no gusura iri kusanyirizo ari uko abahinzi bari bamwibwiriye ko ribiba, ibi byahise bituma hasurwa n’ubwo hatari hari kuri gahunda y’aho Minisitiri Ngirente yari gusura.

Avuga kandi ko aba batawe muri yombi bazishyura abaturage amafaranga yabo hakuzuzwa ayo basinyiye ndetse n’abo babereyemo imyenda bakabishyura, si ibyo gusa kandi kuko ngo n’inzego zibishinzwe zizabakurikirana ku nyandiko mpimbano kubera gusinyisha ibinyoma abaturage ku ngufu.

Minisitiri w’Intebe yishimiye guhabwa amakuru y’ukuri n’abaturage kandi ko atari kuhava atabarenganuye.

Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard yasuye iri kusanyirizo nyuma yo gusura ibindi bikorwa mu ruzinduko yatangiye mu masaha ya saa tatu za mu gitondo akarusoza hafi saa moya z’umugoroba

Gahunda y’amakusanyirizo yashyizweho mu rwego rwo gufasha abahinzi kubonera umusaruro amasoko, gusa bisa n’ibitarakemuye ikibazo kubera ubunyangamugayo buke abahinzi bahurizaho kuri ba nyiri amakusanyrizo burimo iminzani yiba ku buryo bukomeye, kubahenda nkana n’ibindi byagiye bituma abahinzi batiyumvamo iyi gahunda.

Kanda hano urebe uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard mu ntara y’Amajyaruguru