Published Thursday , on 21 September 2017, 14:45:00 by Pacifique Nkurunziza

Mu guhe hategurwa inama nyafurika yiga ku micungire y’imyanda urugaga rw’aba-engineers mu Rwanda, ruravuga ko abanyamuryango barwo bagiye kujya barahira mu gihe binjiye mu kazi kugira ngo babikore neza.

Photo:internet
Indahiro zimenyerewe mu banyamategeko ndetse n’abaganga kuri ubu zigiye kwinjizwa mu rwego rw’aba-engineer, hifashishijwe urugero rw’aba-engineer b’abubatsi, engineer John Karamagye umwanditsi mukuru w’urugaga rw’aba-engineer mu Rwanda yavuze ko hari amakosa amwe n’amwe agenda akorwa, nko kuba umuntu yakubakisha inzu nyuma y’igihe runaka igahirima igahitana ubuzima bw’abaturage bityo ngo nihashyirwaho indahiro, bizafasha guha agaciro umwuga w’aba-engineer ndetse no kurengera ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati: ”Fata urugero rw’iyi nzu habayemo ikibazo abantu bashobora kugerwaho n’ingaruka, ni aho ngaho rero byatekerejwe reka n’aba-engeers bagire igihango mu bunyamwuga bumve ko na bo mu byo bakora harimo ubucuruzi ariko harimo na kwa kubaha umwuga, cya kintu cy’ubumuntu kumva ko akorera umuntu, nuko rero gahunda y’indahiro yaje ntabwo ari twe tubitangiye ni ibintu byatangiye bimaze igihe”.

Kazawadi Papias perezida w’urugaga rw’aba-engineer mu Rwanda
Kazawadi Papias perezida w’urugaga rw’aba-engineer mu Rwanda, avuga ko nyuma yo gusinya indahiro kw’abanyamuryango b’uru rugaga bizabasha gukurikirana umuntu wese wateza ikibazo mu nshingano yaba yahawe, ikindi kandi ngo bizaba byoroshye kubaza umuntu inshingano ze niba yazishe.

Yagize ati: ”Ibintu byose bisanzwe biri no mu ndangagaciro zacu, twajyaga tubona wenda byanabaye bikaba byagaragara, kuba hari ibyagombaga kugerwaho bitagezweho, icyo gihe umuntu wese azaba afashe inshingano ku buryo ushobora no kurahirira ikintu uyu munsi imyaka ibiri itatu ine cyangwa itanu igashira, nyuma icyo utakoze neza kikazagaragara kubera ko uba warafashe indahiro no kubigushinja bizaba byoroshye no kugukurikirana aho uri bizaba byoroshye”.

Ku bijyanye n’inama nyafurika twakomojeho haruguru iziga ku micungire y’imyanda, biteganyijwe ko izatangira tariki ya 25 ikarangira tariki ya 29 z’uku kwezi kwa nzeri ikazitabirwa n’ibihugu birenga 15 byo hirya no hino ku isi, bimwe bizigirwa muri iyo nama hakaba hari kureba uko imyanda yajya icungwa hashingiwe ku byiciro iyo myanda irimo.