Yanditswe Monday , Tariki, 24 July 2017. saa 18:26:31 na Mukanyandwi Marie Louise

Dr. Frank Habineza uri kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, yabwiye abanyabugesera aho yiyamamarije kuri uyu wa mbere tariki 24 Nyakanga, ko nibamutora azasubizaho Caguwa ubu isa n’iri mu marembere hagamijwe ahanini guteza imbere inganda zo mu Rwanda nk’uko Minisiteri ibifite mu nshingano yabisobaniye.

Frank Habineza yakiranywe ibyishimo i Bugesera
Uyu mukandida avuga ko imyambaro ya Caguwa ariyo benshi babasha kugura bitewe n’ubushobozi, bityo rero kuyica kukaba ari ukubangamira bamwe mu banyarwanda.

Uretse Caguwa, Dr. Frank Habineza avuga ko azateza imbere abanyarwanda cyane cyane urubyiruko arushyiriraho amakoperative kandi ibikorwa rutangiye ntibisoreshwe mu gihe cy’imyaka ibiri.

Avuga kandi ko azaha abanyabugesera amazi dore ko ngo muri aka karere ikibazo cy’amazi cyaburiwe umuti urambye.

Uyu mukandida w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda kandi avuga ko azakuraho gahunda yo guhuza ubutaka, agaha abanyarwanda guhinga icyo bashaka bagakoresha ubutaka bwabo uko babyifuza kandi n’ibyo kubusorera akabivanaho.

Yabwiye aba baturage kandi kimwe n’ahandi yagiye yiyamamariza ko azaca ikibazo cy’ibura ry’ibiryo.

Mu buzima, avuga ko azakuraho ibyo kubanza kwishyurira umuryango wose mbere y’uko wemererwa kwivuriza kuri Mituweri kandi akayongerera agaciro ikabasha kuvurirwaho n’indwara zikomeye.

Abashyigikiye Frank Habineza bishimiye kumwakira mu karere ka Bugesera

Avuga kandi ko muri gahunda ya Girinka, umunyarwanda ubishoboye azanahabwa ebyiri kandi akanashyiraho gahunda nshya ya Gira itungo rigufi munyarwanda aho buri munyarwanda azahabwa itungo rigufi ndetse iyi gahunda ikagera no ku bana.

Abitabira ibi bikorwa bavuga ko baba baje kumva imigabo n’imigambi ye kugirango bibafashe kuzagira amahitamo aboneye ku munsi w’amatora.

I Bugesera bari bitabiriye kumva imigabo n’imigambi bya Dr. Frank Habineza