Published Monday , on 28 November 2016, 12:26:00 by Christophe Hitayezu

Kuri iki cyumweru taliki ya 27 Ugushyingo 2016, ni bwo hasozwaga igiterane cya Chorale Enihakole ibarizwa mu itorero Enihakole Pentecost Church ku Kimisagara cyari kimaze iminsi itatu kiba gusa ngo banezerewe cyane kuko babonye umusaruro urenze uwari witezwe nk’uko umuyobozi w’abaririmbyi yabibwiye itangazamakuru.

Emmanuel Fabrice umuyobozi w’abaririmbyi ba Chorale Enihankole yatangiye akomoza ku ntego bari bafite bategura iki giterane, ati’’Dutegura iki giterane, twatekereje mu buryo bw’umwuga w’abarimbyi tubihuje n’uburyo umuntu aremye mo bwo kuramya no guhimbaza Imana, turitegura, dushaka n’abadufasha kugirango duhimbaze Imana mu buryo bwagutse. Twamanitse amatangazo dutumira abantu, dutumira amakolari n’abahanzi, hanyuma dufatanyiriza hamwe guhimbaza Imana nk’uko wabibonye.’’
Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru niba intego yabo yagezweho, Emmanuel Fabrice, yagize ati’’Icyo twari tugamije cyane twashakaga nibura ko twabona abantu 10, bahindukirira kureka ibyaha, ubusinzi, ubusambanyi,.... twabonye abantu hagati ya 20 na 25 bahindutse, rero icyo twari twiteze twakibonye ndetse kurusha uko twabitekerezaga.’’

Uretse iki giterane, ngo korali Enihankole ifite ibikorwa itegura byo kwagura ivuga butumwa ryayo.

Fabrice yagize ati’’ Ubundi korali Enihankole, imaze umwaka ikora, twariyubatse mu buryo butandukanye n’aho tugeze ni heza nk’uko wabibonye, ubu igikorwa twimirije imbere ni icyo gukora indirimbo zacu mu buryo bw’amajwi n’uburyo bw’amashusho, hanyuma dukore ivuga butumwa Kimisagara, rikwire u Rwanda n’isi yose. Ni cyo gikorwa kituraje ishinga kuko twumva ubutumwa bwacu butagarukira Kimisagara gusa, ahubwo bwanasakara hirya no hino.’’

Iki giterane cyari cyanatumiwe mo abahanzi ku giti cyabo, baba abo muri Enihankole Pentecotist Church ndetse n’ahandi, nka Mutabazi Claude, Nduwayezu Thierry wo muri Zion Temple, Mutokambale, amakorali nka Blessing, Upendo, Umurage w’abera, Jehovah Rafa, n’abandi.

Ubusanzwe abahanzi bamwe na bamwe mu matorero bakunze kuba bafatwa mu buryo butari bwiza na ba nyiritorero, abahasengera n’abayozi, wari umwanya mwiza kuri twe wo kumenya uko muri Enihankole bihagaze, maze Fabrice umuyobozi wa Kolari Enihankole atuganiriza kuri umwe mu bahanzi babarizwa muri Enihankole Pentecotist Church, Mutabazi Claude, maze ati’’Mutabazi Jean Claude ni umuhanzi ubarizwa mu itorero ryacu, mu buzima busanzwe bwe ni umuntu uzi kubana, ufite ubwenge busanzwe n’ubwenge bw’Imana. Usanga dusenyera umugozi umwe kuko nawe usanga mu butumwa atanga mu bihangano bye aba agamije ko abantu bahinduka bakava mu byaha.’’

Twabibutsa ko iki giterane cya korali Enihankole cyari gifite intego igaragara muri Zaburi 149, handitse ngo’ Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya,mumuririmbire ishimwe rye mu iteraniro ry’abakunzi be, cyari kimaze iminsi itatu kiba kikaba cyashojwe kuri iki cyumweru twashoje aho hatangiwe ubutumwa mu ndirimbo, mu bibwirizwa bitandukanye byahinduriye abantu kureka ibyaha.

Igorora Iritararenga Dieudonne/NONAHA.com