Yanditswe Monday , Tariki, 5 December 2016. saa 14:27:00 na Christophe Hitayezu

Depite Nkusi Juvenal akaba n’umuyobozi wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko, ishinzwe kugenzura imicungire n’imikoreshereze y’Imari n’Umutungo wa Leta (PAC), avuga ko abashinzwe ubuhinzi mu mirenge bari mu babuzambya kuko hari abo usanga barushwa ubumenyi n’abahinzi.

Ibi yabivuze ubwo yatangaga igitekerezo mu nama abadepite bagiranye n’inzego za Leta zishinzwe ubuhinzi, izishinzwe imibereho myiza y’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa babo ku buryo gahunda z’ubuhinzi zihuzwa n’izo kurengera abatishoboye.

Muri iyi nama yabereye mu ngoro y’inteko ishinga amategeko ku wa 29 Ugushyingo, Depite Nkusi Jevenal yagize ati "Abanyarwanda b’abahinzi bazi ubwenge, ahubwo ikibazo ni ababaherekeza bamwe bita ba Agoronome b’imirenge, ntabo ubona mu mirima, abaveterineri ntabwo bavura inka!, nahoze nsoma mu binyamakuru ngo abasenateri basuye Rusizi basanga mu bakozi b’akarere uko ari 18, uretse umuntu umwe niwe uzi gutera intanga nawe abiheruka cyera".

Yakomeje agira ati "Ikibazo tubivuga ku rwego rwo hejuru, byagera hasi mu baturage ugasanga bamwe bagomba kubaherekeza ntacyo babamariye, [abagoronome] babagurira amapikipiki bakirukanka mu mirenge ariko guhagarara ku murima w’umuntu ntabyo bakora, abagomba gutanga inama hari n’ubwo twibaza niba nabo bazi ibyo bakora, cyangwa se niba ibyo bigishijwe babizi kuko abaturage hari aho babarusha ubwenge cyane cyane mu bihingwa, numva rero hari uburyo byagakwiye gukorwamo".

Iyi ntumwa ya rubanda ivuga ibi mu gihe inzego zishinzwe ubuhinzi zidahwema gukangurira abashinzwe ubuhinzi mu nzego z’ibanze kumenya ko badakwiye gukorera akazi kabo mu biro, ahubwo ko bakwiye gusanga abaturage mu mirima.

Christophe Hitayezu