Yanditswe Thursday , Tariki, 4 May 2017. saa 17:03:59 na Christophe Hitayezu

Diane Shima Rwigara watangaje ku mugaragaro ko yiteguye kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, avuga ko azashyira imbere ibiganiro n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2017 ubwo yatangazaga imigabo n’imigambi ye aramutse atowe.

Gusa n’ubwo avuga ko ibiganiro ari byo byabuze ngo kuko Leta iriho itabikora, Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe ntahwema gusobanura impamvu.

Mu kiganiro Gen. Kabarebe yagejeje ku banyamakuru batozwaga umuco w’ubutore i Nkumba kuwa 23 Mata 2017, yasobanuye ko nta byubaka bakwerekana ko baharanira bazana mu biganiro.

Diane Rwigara w’imyaka 35, niwe munyarwandakaza wa mbere weruye ko aziyamamaza muri aya matora. Nta gikorwa na kimwe cya politiki ubwe agaragaza ko yakoze.

Diane Shima Rwigara