Published Tuesday , on 2 May 2017, 19:48:40 by Christophe Hitayezu

Diane Rwigara, umukobwa wa nyakwigendera Assinapol Rwigara yatangaje ko agiye gutangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda mu matora ya Perezida azaba muri Kanama 2017.

Amakuru akubiye mu butumire bwe bwite bw’ikiganiro n’abanyamakuru, avuga ko uyu mugore yiteguye kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Ubu butumire kandi bwagejejwe ku bitangazamakuru bitandukanye buvuga ko ibijyanye n’imigabo n’imigambo y’ibyo ahishiye abanyarwanda aramutse atowe azabitangariza muri icyo kiganiro kizabera mu mujyi wa Kigali.

Dinae Shima Rwigara yeruye avuga ko aziyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko bazatangira kwakira Kandidatire z’abiyamamariza kuzayobora igihugu muri 2017, tariki ya 12 – 23 Kamena 2017.

Ku bamaze gutangaza kandidatire, Komisiyo ngo ntibafata nk’abakandida kuko bataratanga kandidatire, ngo bazaba bo bazitanze.

Mu Banyarwanda bamaze kugaragaza ko bazahatana n’Umukandida uzatangwa n’indi mitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda, by’umwihariko umuryango FRP-Inkotanyi, barimo Mpayimana Philippe, na Padiri Thomas Nahimana (uyu ahora yimura gahunda yo gutahuka mu Rwanda dore ko aba mu Bufaransa) ndetse na Dr Frank Habineza uherutse kwemezwa n’ishyaka rye rimaze igihe gito ryemerewe gukora mu Rwanda, rya Democratic Green Party.

Diane Rwigara ni we mu Munyarwandakazi wa mbere weruye ku mugaragaro ko yiteguye guhatana n’abandi mu matora ya Perezida azatangira tariki 3-4 Kanama 2017.