Published Monday , on 8 January 2018, 23:55:00 by Christophe Hitayezu

Ku gicamunsi cyo ku wa gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2018, itsinda ry’Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora) bagera kuri 50 basuye Intara y’Amajyaruguru, bakirwa na Guverineri w’iyi Ntara, Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara, Brig Gen Eugene Nkubito, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara, ACP Rutikanga Rogers ndetse n’abahagarariye Urwego rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu ijambo yabagejejeho, Guverineri Gatabazi yabagagarije amahirwe atandukanye ari muri iyi Ntara yo gushoramo imari, ashingiye cyane cyane ku kuba Intara y’Amajyaruguru ifatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo ndetse n’ikigega cy’u Rwanda ku bijyanye n’ubuhinzi.

Guverineri Gatabazi yabahamagariye gushora imari mu mishinga y’iterambere, irimo ibikorwaremezo bijyanye n’Amahoteli, Amaresitora n’ibibuga by’imyidagaduro, imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi n’iyindi itandukanye. Guverineri Gatabazi yagize ati “Iyi Ntara yacu isurwa na ba mukerarugendo benshi, imari yanyu muyishore mu bwubatsi bw’amahoteli, amaresitora, ibibuga by’imyidagaduro biza byiyongera ku bihari kugira ngo ibyo ba mukerarugendo bifuza byose babibone batagombye kubishakira kure.”

Guverineri Gatabazi yashimiye kandi abo Banyarwanda baba mu bihugu bitandukanye birimo iby’i Burayi, Amerika, Afurika n’ahandi, uruhare bagira mu bikorwa bihesha isura nziza Igihugu cyabibarutse, birimo kumenyekanisha Igihugu muri ibyo bihugu babamo, gutegura ingendo Perezida wa Repubulika agirira muri ibyo bihugu, gushishikariza Abanyarwanda baba mu mahanga gutahuka mu Gihugu cy’ivuko, kugira uruhare mu mishinga y’iterambere y’Igihugu, n’ibindi, anabasaba gukomeza urwo rukundo no kurusakaza mu banyarwanda bose baba mu mahanga, cyane
cyane mu rubyiruko.

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda, Eng Murenzi Daniel, wari uyoboye itsinda ry’Abanyarwanda baba mu mahanga basuye Intara y’Amajyaruguru, yavuze ko bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye, birimo kumenyekanisha isura y’u Rwanda mu bihugu byo hanze, gutanga umusanzu mu Kigega Agaciro, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, n’ibindi, kandi ashimangira ko bazakomeza gukora ibikorwa byiza bigamije imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Eng Murenzi n’abo bari kumwe, bijeje kandi Guverineri Gatabazi kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru no mu mibereho myiza y’abayituye, ku buryo bw’umwihariko mu mishinga iteza imbere urubyiruko. Ni muri urwo rwego kandi abo Banyarwanda biyemeje gukusanya inkunga yo kugura ingurube 500 zizahabwa urubyiruko mu rwego rwo kuruteza imbere, igikorwa bateganya gukora bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2018.

Guverineri Gatabazi avuga ko intara yemeye kubaha inyandiko igaragaza amahirwe ari muri iyi ntara ndetse n’imbogamizi ngo bafatanye guhangana na zo, iki gikorwa cyo gusura iyi ntara kizajya kiba buri mwaka mu kwezi ku Ukuboza.