Published Wednesday , on 6 September 2017, 23:51:46 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Diego Costa, umukinnyi ukomoka muri Brazil ukinira ikipe y’igihugu ya Espagne n’ikipe ya Chelsea, nyuma yo kumara iminsi asa n’uwivumbuye kuri iyi kipe agafata rutemikirere akajya kwiruhukira mu gihugu cy’amavuko cya Brazil ndetse akanatangaza amagambo yo kwihenura, byarangiye agarutse muri Chelsea.

Nk’uko ikinyamakuru Marca dukesha iyi nkuru cyabyanditse, ngo Costa wakunze kudacana uwaka n’umutoza Antonio Conte wa Chelsea, kuri ubu ari mu gihugu cy’u Bwongereza nyuma y’uko yifuje kujya mu ikipe ya Athletico Madrid yahozemo maze iyi kipe ikamusaba ko agomba kubanza kuzahura umubano we na Chelsea bityo bakajya mu biganiro.

Ibi bisobanuye ko Costa ukunze kuvugwaho amahane n’imyitwarire mibi mu kibuga aje guca bugufi agasasa inzobe, byanaba ngombwa ko afatirwa ibihano akabyakira ariko akagarura icyizere mu ikipe.

[Ifoto] Diego Costa

N’ubwo bimeze bityo, byakunze kugaragara ko zimwe mu nkingi za mwamba za Chelsea nka Hazard na Cahill bagikeneye Costa muri Chelsea.

Ikipe ya Chelsea kuri ubu yaguze umukinnyi Alvaro Morata, imukuye muri Real Madrid, kuri ubu unahagaze neza, abafana bakunze kugaragaza ko banyuzwe batacyifuza Costa gusa abasesenguzi bakemeza ko Costa akenewe mu busatirizi bwa Chelsea ngo abandi ba rutahizamu bakomeze kumwigiraho kandi bifashe Chelsea guhagarara ku gikombe iherutse kwegukana.