Published Monday , on 6 March 2017, 20:21:41 by Christophe Hitayezu

Akarere ka Musanze karasobanura ko kuba kari ku isonga mu gihugu mu kugaragaza icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside bifitwemo uruhare n’abaturage ndetse n’ubuyobozi butaruzuza ibisabwa byose mu kubungabunga ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo inzibutso.

Ubushakashatsi ku mibanire y’Abanyarwanda bwakozwe mu mwaka wa 2015 na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), bwagaragaje ko Akarere ka Musanze kari ku isonga mu gihugu mu kuba karangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside ku gipimo cya 78.9%, ni mu gihe mu baturage babajijwe abangana na 79.2% bavuga ko bakibona mu ndorerwamo y’amoko muri ako karere.

Uko uturere twakurikiranye, Musanze niyo ifite umubare munini

Ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru, kivuga ko Uwamaliya Marie Claire, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yabwiye abanyamakuru ko adahabanya n’ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwa NURC, bityo akagaragaza ko nyuma yo kwisuzuma nk’ubuyobizi bamenye aho ikibazo kiri.

Agira ati “…mu bihe byo kwibuka muri iyi Ntara yacu y’Amajyaruguru by’umwihariko mu karere ka Musanze hagiye hagaragara amagambo nakwita ko ari ayo gusesereza….”

Uwamaliya agaragaza kandi ko kuba inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi eshatu ziri mu Karere ka Musanze zimaze imyaka 23 zitabungabungwa nk’uko bikwiye, na byo biri mu bituma ako karere gashyirwa ku isonga mu kugaragaza ibikorwa bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Nk’uko munabizi kugeza uyu munsi Akarere ka Musanze nta rwibutso dufite rwo ku rwego rw’akarere; inzibutso zose dufite yaba Urwibutso rwa Muhoza, yaba urwa Kinigi ndetse yaba n’urwa Busogo nta rwibutso na rumwe dufite ruri ku rwego rw’akarere, icyo na cyo kiri muri ya ngingo navuze ituma habaho guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Mu gusobanura impamvu Akarere ka Musanze kari ku isonga mu gihugu mu kugaragaza icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, Uwamaliya agaragaza kandi umwihariko w’Urwibutso rwa Muhoza rumaze igihe rutavugwaho rumwe aho runengwa bikomeye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo baruruhukiyemo.

Ati “…by’umwihariko hano kuri uru rwibutso rwa Muhoza hashyinguwemo Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kandi hakaba hanashyinguwemo n’Abatutsi bazize abacengezi byaba mu mwaka wa 1997 cyangwa mu mwaka wa 1998; iyo ngingo na yo yiyongera ku gutuma tuza ku isonga y’icyo kibazo cyo guhembera ingengabitekerezo.”

Ku rundi ruhande abamenyereye amateka y’Akarere ka Musanze bavuga ko kuba kavukamo benshi mu bantu bakomeye bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakaba badatahuka bava muri Kongo na byo bitiza umurindi icyaha cy’ingengabitekerezo muri ako karere.

Umwe mu bavuga rikijyana wo mu Karere ka Musanze agira ati “Hano hirya muri Kongo hariyo benshi birirwa bihisha kubera uruhare rwabo muri Jenoside, abo bantu bagirana ’communication’ n’abaturage b’ino aha kuko bahamagarana ku matelefoni; ntushobora kumenya ngo baba baganira ibiki, gusa uko byagenda kose ntibavuga ibyiza (…) jye nsanga mu gushaka impamvu turi ku isonga mu ngengabitekerezo ya Jenoside iyi ngingo na yo yakwitabwaho.”

Nyuma y’uko ikibazo kigaragaye hakozwe iki?

Uwamaliya asobanura ko ako karere kiyemeje kurushaho kwegera abaturage basobanurirwa gahunda zose zashyizweho na Leta hagamijwe kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge harimo gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ hitabwa by’umwihariko ku rubyiruko, akaba ngo ari gahunda zishyirwa mu bikorwa binyuze mu bikorwa by’itorero no mu nama abayobozi bagirana n’abaturage.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, atangaza kandi ko ako karere kamaze kwemeza ahagomba kubakwa urwibutso rwa Jenoside rw’ako karere ruzaba rwujuje ibyangombwa byose bisabwa; ibintu ngo byemejwe ko bigomba gukorwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/18.

“Uyu munsi turimo turagerageza kugira ngo tube twagira urwibutso ruri ku rwego rw’akarere; ubu twararangije no guhitamo aho tuzarushyira, twahisemo gukora extension (kwagura) y’Urwibutso rwa Busogo kuko ari ho twabonye hari ubutaka bunini kandi ikindi aho twakorera extension y’urwibutso nta bikorwa remezo byatuzitira cyane gutanga ingurane z’abaruturiye.”

Abaturage bo bavuga iki?

Ku ruhande rw’abaturage bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze babashije kuganira n’Izuba Rirashe, abenshi bavuga ko aho batuye babona ingengabitekerezo ya Jenoside yarahacitse mu gihe abandi bo bavuga ko ibikorwa biyihembera bigaragara mu gihe cyo kwibuka nubwo ngo na byo bigenda bigabanuka.

Cyakora abo baturage bahuriza ku kuvuga ko nyuma yo kubona ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ku muryango Nyarwanda biyemeje kunga ubumwe bamaganira kure ibintu byose byakongera kubacamo ibice nk’uko byagenze mu mwaka wa 1994.

Bucyensenge Gratien, umwe muri abo baturage utuye mu Kagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve, agira ati “Ntawe Jenoside yakorewe Abatutsi itagizeho ingaruka (…) isomo twakuyemo ni ukubakira ku bunyarwanda twirinda icyakongera kuducamo ibice, ntidushaka ko Jenoside yongera kuba mu Rwanda rwacu, nk’abaturage ntidushobora kubyemera; ni yo mpamvu uwari we wese washaka kuducamo ibice tuzamwima amatwi ahubwo tukabimenyesha ubuyobozi bwacu!”