Yanditswe Monday , Tariki, 31 July 2017. saa 08:30:04 na Christophe Hitayezu

Iminsi ibaye 18 abakandida barimo Frank Habineza, Philippe Mpayimana ndetse na Paul Kageme biyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe tariki 3 Kanama ku banyarwanda bari mu mahanga ndetse na tariki 4 Kanama ku bari mu Rwanda.

Muri iyi minsi yo kwiyamamaza, abakandida bose bumvikana mu mvugo zizeza abanyarwanda iterambere ryisumbuye ku ryo bamaze kugeraho, bamwe bati tuzihutisha ibi, tuzabageza kuri ibi, abandi bati dufite ibyagezweho duheraho igisagaye ni ukongera.

Twibanze ku byo umukandida Dr. Frank Habineza w’Ishyaka riharanira Demokarasi no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) yizeza abanyarwanda naramuka atorewe manda y’imyaka irindwi ari guhatanira, wumva ibyinshi ari ibisaba ubushobozi bamwe batanabura kuvuga ko buhambaye, hakabamo n’ibigabanya amafaranga Leta yakabaye yinjiza cyane cyane imisoro.

[Foto] Dr. Frank Habineza mu gikorwa cyo kwiyamamaza

Mu kiganiro twagiranye na Dr. Frank Habineza kuri iki cyumweru tariki 30 Nyakanga 2017, yatugaragarije ko nta kibazo cy’amikoro gihari ku gihugu, agaragaza ko gahunda ye izanateza imbere ubucuruzi, umusoro ukaba muto ariko abasora bakaba benshi.

Uyu mukandida yagize ati “Amafaranga ntiyigeze abura mu Rwanda ahubwo habuze ubushake no gufata ba rusahurira mu nduru, nk’ubu 40% by’amafaranga ya Leta yaburiwe irengero nk’uko raporo y’umuvunyi yabigaragaje . Tuzafunga inzira zose zituma amafaranga ya Leta yangizwa”.

Akomeza avuga kandi ko mu bice by’Amajyaruguru n’Iburasirazuba bw’u Rwanda hagaragaye Peteroli bityo ko izacukurwa kimwe n’indi mitungo kamere iri mu Rwanda bikabyazwa amafaranga azifashishwa na Leta.

Dr. Frank Habineza uvuga ko hazashyirwaho umusoro umwe gusa wo ku nyongeragaciro (TVA) nawo ukagabanywa ukava kuri 18% ukaba 14%, yemeza ko ibi bizatuma abasora biyongera kuko abacuruzi bazikuba gatatu, bagacuruza bunguka, basora make ariko agatubuka kuko azaba asorwa na benshi, anavuga kandi ko mu byihutirwa azakora ari ugukuraho ibyo gusorera ubutaka.

Bimwe mu bikorwa bihenze yizeza abaturage harimo kugura indege zitagira abapiloti zizafasha mu gucunga umutekano w’igihugu, kongera imishahara y’abakozi ba Leta cyane cyane abarimu, abasirikare, abapolisi n’abaganga, kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi, amazi n’ibindi ndetse akanoroza inka ebyiri buri muryango ndetse n’amatungo magufi cyane cyane ku bagore n’abana.

Ibikorwa bye byo kwiyamamaza bihagaze bite?

Ku bijyanye na gahunda y’ibikorwa byo kwiyamamaza, Dr. Frank Habineza avuga ko ubu biri kugenda neza kandi abaturage bishimira politiki ye nziza ngo izabarinda inzara ikanabafasha kurushaho kwiteza imbere ndetse bakanamusezeranya kuzamutora, akaba ariho ahera avuga ko ubu afite icyizere cya 65% cyo gutsinda aya matora.

Gusa ngo n’ubwo kwiyamamaza kwe kwatangiye abangamirwa n’inzego z’ibanze nko mu turere twa Rusizi na Nyamasheke aho abayobozi babujije abaturage kwitabira, Nyagatare bamuhinduriye aho yari yateguye kwiyamamariza bakamuha iruhande rw’irimbi nawe ntahemere no muri Kirehe avuga ko babujije abantu kwitabira bakohereza abanyeshuri kubatuka, kugeza ubu ibikorwa biri kugenda neza ndetse n’abanyarwanda bakitabira bishimishije nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka ahwituye abayobozi babangamira abakandida.

[Foto] I Kirehe kwiyamamaza kwa Frank Habineza kwitabiriwe n’abana bafite amabendera ya FPR, umukandida Habineza yavuga ati Oyeee abana bati Oyaaa

[Foto] Nyagatare abamotari bamwirutse inyuma n’amahoni n’amashami y’ibiti batya ariko Polisi yahise ibahagarika

Gusa kugeza ubu ibyo bibazo babishyikirije Polisi y’u Rwanda kuko ngo umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyaka yamaze kwandikira Polisi ayimenyesha ibyo bibazo bya Nyagatare na Kirehe kugeza ubu bakaba bagitegereje igisubizo.

Kuva kandi umuyobozi w’Akarere ka Rubavu bwana Sinamenye Jeremie yafungwa akekwaho kubangamira ibikorwa byo kwiyamamaza kwa bamwe mu bakandida, hahise hagaragara impinduka kuko n’ababurage bo kugezaho imigabo n’imigambi byabo basigaye bababona kandi bikarushaho kugaragara ko bisanzuye.

[Foto] Ubu abakandida basigaye babona ababashyigikira nta mbogamizi

Ku bijyanye n’umutekano avuga ko nta kibazo gikomeye kirabaho n’ibyabaye ni ibijyanye n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, Dr. Frank Habineza agira ati “Hari imodoka zacu zagiwe zifatwa na Polisi mu muhanda ariko nta kibazo gikomeye cyane cyigeze kibaho”.

Dr. Frank Habineza, amaze kwiyamamariza mu turere 27, akaba asigaje dutaatu azasoza tariki 2 Kanama, biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere tariki 30 Nyakanga, yiyamamariza mu karere ka Gasabo, ku munsi ukurikiyeho akazaba ari muri Burera akazasoreza mu ka Nyarugenge tariki 2 Kanama 2017.

Mbere y’uko kwiyamamaza bitangira, Dr. Frank Habineza yatubwiye ko nta gushidikanye azemera ibizava mu matora igihe azaba yakozwe mu mucyo no mu bwisanzure.