Published Wednesday , on 26 July 2017, 15:53:00 by Christophe Hitayezu

Umukandida Dr. Frank Habineza uri muri batatu bahatanira umwanya w’umukuru w’Igihugu, ibikorwa bye byo kwiyamamaza birarimbanyije kimwe n’abandi bahataniye uyu mwanya aho kuri uyu wa 26 Nyakanga 2017 yari mu karere ka Gicumbi aho yavuye yerekeza Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Muri utu turere kimwe n’utundi yavuyemo, uyu mukandida avuga byinshi azahindura muri gahunda zisanzwe mu Rwanda haba mu buzima, ubukungu, ubuhinzi, uburezi, imibereho myiza, umutekano n’ibindi ariko kandi akanavuga gahunda nshya azazana.

Uyu mukandida kandi avuga no kuri Demokarasi aho yemeza ko azayimakaza kugeza n’aho yajya yungurana ibitekerezo n’abaturage hagakorwa ibyo impande zose zumvikanyeho bizinogeye.

Avuga kandi ko azashyiraho gahunda nziza y’ubuhinzi, umuturage agahinga icyo ashatse nta gutegekwa icyo uhinga kuko azakuraho gahunda yo guhuza ubutaka ndetse no ku busorera yabihindura amateka bigacika burundu, bityo ibyo kurandurira abaturage imyaka ntibisubire ukundi.

Dr. Frank Habineza avuga ko azakuraho ibyo gukuraho ubuhunzi, aho azakoresha gahunda zo kubasanga aho bahungiye akabaganiriza, abakoze ibyaha bagahanwa abandi bakarenganurwa bakagaruka mu rwababyaye.

Avuga kandi ko azakuraho gereza zifungirwamo abantu ku buryo butazwi (Izo bita Transit centers).

Uyu mukandida kandi avuga ko azahangana n’ikibazo cy’ubushomera ashyiraho ikigo gihuza abakeneye akazi n’abagatanga.

Avuga kandi ko azateza imbere imigi, ku bikorwa by’ubucuruzi agasigaza umusoro umwe w’inyongeragaciro (TVA) gusa, nawo ukava kuri 18% ukaba 14%. Anavuga ko azagarura Caguwa kandi n’abazunguzaye aho kubabuza gukora akabashakira impuzankano ibaranga bagakomeza ubucuruzi bwabo.

Mu Karere ka Kicukiro Dr. Frank Habineza yakiriwe n’abaturage benshi ndetse n’umuyobozi w’aka karere ubwe

Mu budehe, avuga ko azabuvugurura buri muturage akaba mu cyiciro yibonamo. Mu burezi avuga ko azashyigikira ihame ryabwo, akongera umushahara wa mwarimu, anagaburira abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ku manywa. Akanavuga ko azazamura buruse ku biga muri Kaminuza ikagera ku bihumbi ijana ku kwezi.

Uyu mukandida w’Ishyaka Democratic Green Party avuga ko kandi azongera imishahara y’abashinzwe umutekano barimo n’abasirikare, akubakira inzu abasirikare kandi ngo akazana utudege tutagira abapiroti tuzafasha abasirikare kurinda ubusugire bw’igihugu.

Frank Habineza kandi avuga ko azateza imbere ubuvuzi gakondo, ashyiraho inganda zifasha abavuzi gakondo gutunganya imiti yabo, ndetse bakabaha n’ibyangombwa bibaranga.

Umukandida Frank Habineza avuga ko azashyiraho gahunda yo koroza inka ebyiri buri muryango ndetse agashyiraho na gahunda ya Gira Itungo Rigufi munyarwanda izagera no ku bana nabo bagakurana umuco wo korora.

Abakandida bari kwiyamamaza muri aya matora ateganyijwe tariki 3 Kanama ku banyarwanda baba mu mahanga na tariki 4 Kanama 2017 ku baba mu Rwanda ni Dr. Frak Habineza, Mpayimana Phillipe wigenga ndetse na Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi.