Yanditswe Sunday , Tariki, 23 July 2017. saa 17:06:00 na Mukanyandwi Marie Louise

Umukandida w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr. Frank Habineza yavugiye I Nyaruguru ko atowe yatsura umubano w’u Rwanda n’u Burundi kandi akanacyura impunzi z’abarundi zimaze imyaka isaga ibiri mu Rwanda.

Uyu mukandida yagize ati “Tuzacyura impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda tunagarure umubano mwiza w’u Rwanda n’u Burundi”.

Dr. Frank Habineza na Madamu we mu bikorwa byo kwiyamamaza i Nyaruguru

Dr. Frank Habineza kandi yavuze ko azubakira umuhanda wa Kaburimbo abatuye aka karere igenda ikagera I Kibeho, aho avuga ko azanongera ibikorwa by’iterambere nk’amahoteri bizafasha ba mukerarugendo bajya gusura ahabereye amabonekerwa.

Ibyinshi uyu mukandida yavugiye I Kibeho, bigenda bias n’ibyo yagiye avugira ahandi birimo guca inzara abanyarwanda bakihaza mu biribwa, gutanga amazi n’amashanyarazi ndese no guha buri rugo itungo rigufi muri gahunda azita Gira itungo rigufi munyarwanda.

Abitabiriye ibikorwa bye nabo banyuzamo bagacinya akadiho

Uretse I Nyaruguru, byari biteganyijwe ko Dr. Frank Habineza aniyamamariza mu karere ka Huye ariko ho byaje gusubikwa gahunda yimurirwa tariki 31 Nyakanga 2017.