Published Friday , on 21 July 2017, 17:29:35 by Mukanyandwi Marie Louise

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga, ubwo yakomerezaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Gisagara umurenge wa Musha, Dr. Frank Habineza yemereye abaturage baho kuzabatunganyiriza umuhanda uva i Save ukagera i Burundi natorwa.

Aka karere kugeza ubu katagira umuhanda wa Kaburimbo, Dr. Frank Habineza avuga ko azashyiramo Kaburimbo.

Abanyagisagara bitabiriye kwiyamamaza kwa Frank Habineza

Uretse umuhanda kandi, imbere y’abanyagisagara basaga magana atatu yavuze ko azakuraho imbogamizi ziri mu bwisungane mu kwivuza aho umuntu mu muryango adashobora kwivuza umuryango wose utarishyura umusanzu w’ubu bwisungane.

Yavuze kandi ko azashyiraho ikigega cyunganira ubwisungane mu kwivuza ubufite akabasha kwivuza n’indwara zikomeye zirimo na kanseri.

Kimwe n’uko yagiye abivuga no mu bindi bice yiyamamarijemo, yabwiye abanyagisagara ko azaca inzara, agakuraho gahunda yo guhuza ubutaka, akabaha amazi meza ndetse akabaha umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Uyu mukandida kandi akomeje kwizeza urubyiruko ko ruzajya rusonerwa imisoro imyaka ibiri ku bikorwa by’ubucuruzi rutangiye, ndetse ko azanagabanya umusoro ku nyungu muri rusange ukava kuri 18% ukaba 14%.

Umuturage twaganiriye wari witabiriye iki gikorwa, Mbangukira Eriyakimu, yatubwiye ko bishimiye uyu mukandida, ariko bagasaba ko yazabubakira amashuri y’abana ndetse namavuriro, akanabashyirira kaburimbo mu muhanda ubahuza n’u Burundi.

Mbangukira Eriyakimu asaba ko atowe yakongera ibikorwa remezo

Nyuma ya Gisagara, Dr. Frank Habineza akomereje iki gikorwa mu karere ka Ruhango.