Published Saturday , on 22 July 2017, 13:58:30 by Mukanyandwi Marie Louise

Umukandida w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr. Frank Habineza, ubwo yakomerezaga igikorwa cyo kwiyamamaza mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Gasaka kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017, yijeje abaturage ko atowe yabagezaho amatungo magufi muri gahunda yakwita "Gira itungo rigufi munyarwanda".

Dr. Frank Habine i Nyamagabe yakiriwe n’abaturage benshi

Dr. Frank Habineza kandi yabwiye aba baturage basaga ibihumbi bine bari bitabiriye kumva imigabo n’imigambi bye ko azakuraho gereza zitemewe n’amategeko.

Uretse ibi kandi yavuze ko yabagezaho ibikorwa remezo, agashyiraho ikigo gihuza abashaka akazi n’abagatanga kandi akagabanya imisoro ho 20%.

Yanavuze ko azafasha abashinzwe umutekano kububakire amazu yo kubamo, kandi amazu arimo amazi n’umuriro, ndetse yongere imishahara yabo ku buryo uhembwa make yajya ahembwa ibihumbi maganabiri.

Uyu mukandida kandi yavuze ko azakuraho ibyo kwivuriza kuri Mituweri ariko umuryango wose wishyuriwe, kandi akongerera agaciro mituweri ashyiraho ikigo cyiyunganira ku buryo ibasha kuvuza indwara zikomeye ubusanzwe zitivurizwa kuri Mituweri.

Abantu bitabirye kumva imigabo n’imigambi ye

Nyuma ya Nyamagabe, Dr. Frank Habineza ahise akomereza iki gikorwa mu karere ka Nyanza.