Published Friday , on 15 December 2017, 21:29:00 by Christophe Hitayezu

Mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje abanditsi (Editors) mu bitangazamakuru byo mu Rwanda n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017, Dr. Christopther Kayumba, umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda akaba n’umushakashatsi mu itangazamakuru, ntiyemeranyijwe n’ababonera ibibazo by’itakangamakuru ryo mu Rwanda mu bumenyi buke bw’abanyamakuru n’abanditsi by’umwihariko.

Ibi yabivuze nyuma y’ibitekerezo byiganjemo ibisaba inzego zibishinzwe ko zikwiye kuvugurura ibyo umuntu akwiye kuba yujuje ngo yemererwe kuba umunyamakuru cyangwa gushinga igitangazamakuru atari ibifungurira amarembo magari buri wese ngo kuko uko bimeze ubu uyu mwuga winjirwamo n’abadafite ubumenyi buhagije bigatuma hatambutswa akenshi n’inkuru zidafite ireme.

Cyuzuzo Samba, umwanditsi ku Umuseke.rw yagize ati "Hakwiye kujyaho imirongo migari ijyena ibikwiye kubahirizwa mu gushinga ibinyamakuru ndetse no kuba umunyamakuru, abanyamakuru n’ibitangazamakuru bitujuje ibyagenwa bigahagarikwa."

Haganiriwe uko ireme ry’ibitangazwa ryarushaho kunozwa

Ntwari Nathan umukozi w’inama nkuru y’itangazamakuru ushinzwe ireme ry’ibitambutswa mu bitangazamakuru nawe yavuze ko ubumenyi ari kimwe mu bigomba gukomeza kunozwa.

Gonzaga Muganwa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda yavuze ko amategeko agenderwaho atari cyo kibazo kuko nabyo byaharaniwe n’abanyamakuru, yagize ati "Hari itegeko ryavuyeho ryavugaga ko ugiye gushinga ikinyamakuru agomba kuba afite amashuri runaka, afite nibura miliyoni 30 ariko iryo tegeko ryavuyeho kandi ndi mu baharaniye ko rivaho, kubera ko itangazamakuru ari ishoramari kandi uwashoye imari afite uburenganzira bwo guha akazi uwo ashaka, kuko hari ababa abanyamakuru beza batarize itangazamakuru".

Dr. Kayumba Christophe we ahamya ko ikibazo cy’itangazamakuru ryo mu Rwanda kidakwiye kureberwa mu bumenyi buke, yagize ati "Ikibazo gihari ntago ari iyo mirongo ngenderwaho, ikibazo gihari ni ubukene, simbabujije mubikore mubishyire mu gatabo keza ariko ntago bizatuma mukira, umuzi w’ikibazo ni ubukene, icya kabiri ni ugukoreshwa, ntimukwiye kwemera gukoreshwa. Murashaka Leta ibahe amafaranga!, Leta nibaha amafaranga izabakoresha, Leta ntago ari Yezu! Ikindi mukora nkaho muzafunga ejo, ntimwitondera ireme ry’ibitangazwa ngo murebe inyungu mu gihe kirekire. Tureba bugufi kandi tukibwira ko kugirango umuntu aguhe amafaranga ugomba kumushimisha.

Dr. Kayumba Christopher ahamya ko izingiro ry’ikibazo ari ubukene buri mu itangazamakuru

Ibi Dr. Kayumba avuga ko bituma ubu n’uhaye igitangazamakuru isoko ryo kwamamaza abifata nk’ubufasha, ntiyumve ko yishyuye serivisi ngo abihe agaciro.

N’ubwo hashyizweho itegeko ryorohereza abanyamakuru kubona amakuru, itangazamakuru ni umwuga ukirimo ibibazo mu Rwanda birimo ubunyamwuga butaragera ku rwego rwifuzwa, ubukene bw’ibitangazamakuru n’abanyamakuru bunagaragazwa n’ifunga rya hato na hato ry’ibinyamakuru ndetse n’ibikunze kugarukwaho n’abanyamwuga mu itangazamakuru ko Leta y’u Rwanda yaba itonesha bimwe mu bitangazamakuru, ariko kandi hari n’abavuga ko Leta yaba idashyira amafaranga ahagije mu itangazamakuru ry’imbere mu gihugu.