Yanditswe Monday , Tariki, 26 June 2017. saa 12:05:02 na Jean Claude Muvunyi

Dr. Rusanganwa Francois Xavier wari usanzwe uyobora urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda yongeye kugirirwa ikizere cyo kuruyobora mu matora yabaye kuri uyu wa 25 Kamena 2017, ahita atangaza ko afatanyije na bagenzi be bagomba guhashya imikorere mibi ivugwa muri uyu mwuga.

Ibi yabitangarije NONAHA.COM ubwo yabazwaga ku kibazo abaturage bakunze kugaragaza cy’uko bakwa amafaranga menshi ngo bavurirwe amatungo aho abaganga bamwe bitwaza ukudasobanukirwa kw’aba baturage bakabaka amafaranga menshi bita ay’urugendo ndetse n’igihembo kandi abo baganga basanzwe bahembwa na Leta.

Rusanganwa yasubije ko iki kibazi cyamaze kumenyekana kandi ko ngo umuti wacyo wenda kuboneka, yagize ati “Ikibazo cy’abaganga bahendaga abaturage twarakimenye tukaba turi kugishakira umuti urambye. Ubu twatoye itegeko rigena ingano y’igihembo umuturage agomba gutanga ku buvuzi bwa buri tungo aho risigaye gusa gusinywaho na Minisitiri ufite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano”.

Dr. Rusanganwa watorewe kuyobora urugagarw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda
Ikindi iyi komite yatowe ngo igiye kwihutira gushyira mu bikorwa ni ukunoza imyubakire y’inzego z’ubuyobozi. Ibi Rusanganwa na bagenzi be baremeza ko bizafasha gukurikirana ubworozi mu gihugu hose aho buri gace kazahabwa umuganga maze akamenya ibikorwa bihakenewe ndetse na we hagakurikiranwa buri gihe imikorere ye.

Uretse Rusanganwa Francois Xavier watowe ku mwanya wa Perezida w’uru rugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda, hanatowe Dr. Tumusabe Marie Claire nka Perezida wungirije, hatorwa na Kamanzi Elysee ku mwanya w’Umunyamabanga mukuru w’urugaga, naho Niyonsenga Spidio atorerwa kuba umubitsi. Aba bakaba bahagarariye komite y’abantu icumi igomba kuyobora inteko nkuru y’urugaga.

Kuri ubu uru rugaga rufite abanyamuryango basaga ibihumbi bibiri ndetse n’aba banyamuryango bakaba bemeza ko rwabafashije cyane mu kwiyubaka aho rubaha amahugurwa menshi ndetse n’inama kugira ngo umwuga w’ubuvuzi bw’amatungo mu Rwanda ukorwe neza n’abawukora batere imbere.