Yanditswe Thursday , Tariki, 7 September 2017. saa 13:54:32 na Igorora Iritararenga Dieudonne

Eden Hazard ni umukinnyi w’umubirigi, ukinira ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza, nyuma yo kudatangirana Championat y’u Bwongereza n’ikipe ye kubera imvune ubu yagarutse atangaza uko yiyumva mu mikinire ye.

Eden Hazard w’imyaka 26, ni umukinnyi wakunze gufatwa nk’inkingi ya mwamba mu ikipe ya Chelsea n’ikipe y’igihugu y’u Bubirigi, iyo aconga ruhago, amahanga aba amuhanze amaso ategerege kureba uko ahanga ibitangaza mu mupira w’amaguru, yakunze kubengukwa n’amakipe menshi, ahogoza abatoza atesha umutwe iyo bahanganye, gusa bikarangira agumye mu ikipe y’i London.

Ubwo yabazwaga niba nawe yiyumva nk’umukinnyi ukwiye gutwara Ballon d’Or, yagize ati ’’Aya yaba ari amahirwe akomeye, ni inzozi za buri wese, gusa iyo nkina nitangira ikipe yanjye, ntabwo nkinira Ballon d’or’’.

Eden Hazard

Ku bijyanye na Championat y’u Bwongereza akinamo, Hazard yagize ati ’’Iri ni irushanwa ryiza cyane, habamo ibitangaza n’igitutu cyinshi, bisaba gukora ushize amanga kandi ugahora witeguye guhangana, kuko usanga nibura amakipe agera muri 7 yose aba ahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa.’’

Naho ku mutoza we, Antonio Conte, Hazard yavuze ko amufata nk’indwanyi kandi ihora yiteguye gutsinda, ati ’’Conte aratangaje, ni umutoza w’indwanyi, agutoza ubutwari no guharanira ishyaka buri gihe uhanganye mu kibuga, arakora cyane bizakugora kumubona ahagaze cyangwa guhisha ko atishimiye ibyo ukora bitamunyuze, mbere yo kwinjira mu kibuga twese tubanza gutekereza ko tugiye guharanira gutsinda, iyo dutsinzwe twibaza icyo turi bwireguze imbere y’umugabo nka Conte uba udufitiye icyizere gikomeye, ukabibura, Conte arihariye.’’

Ikinyamakuru SPN dukesha iyi nkuru gisoza kivuga ko n’ubwo Hazard yamaze gukira imvune, umutoza yamusabye kubanza kuruhuka akagira ubudahangarwa.