Published Wednesday , on 22 November 2017, 12:33:00 by Christophe Hitayezu

Ku wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo, abagize ihuriro ry’ubushakashatsi kuri politiki z’ubukungu mu Rwanda, EPRN bahuye n’inzego zirimo iza leta niz’abikorera barebera hamwe icyarushaho kugabanya ubukene mu banyarwanda.

Aba bashakashatsi nyarwanda mu by’ubukungu banaganiriye ku igenamigambi ridaheza ’inclusive plans’ aho basanga umuturage akwiye kugira uruhare rugaragara mu kugena ibikorwa birambye by’iterambere ry’igihugu.

EPRN yanamuritse ubushakashatsi yakoze ku mibereho y’umunyarwanda aho bwagaragaje ko mu mwaka w’ 2000 abanyarwanda bangana na 90% bakoraga umwuga w’ubuhinzi mu gihe uyu munsi abawukora bangana na 71.6% iyi bakaba basanga ari intambwe nziza ku bukungu bw’igihugu.

Ubu bushakashatsi kandi bwanagaragaje ko icyizere cyo kubaho cyavuye ku myaka 49 mu mwaka w’2000 kigera ku myaka 66.7 uyu munsi.

Wabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo hagati y’abahanga mu by’ubukungu

Mu ntego ihuriro EPRN ifite harimo gukora ubushakashatsi kuri politiki z’ubukungu bw’u Rwanda no gushakira abashakashatsi amahugurwa yo ku rwego mpuzamahanga kugira ngo hazamurwe ireme ry’ubushakashatsi bukorwa n’abanyarwanda.