Published Saturday , on 25 March 2017, 20:16:00 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Umuraperi Fabulous ukiyubaka muri muzika nyarwanda, avuga ko azanye amaraso adasanzwe adasanzwe muri iyi njyana aho yemeza ko yiteguye gukora ibishoboka agatanga umusanzu we mu kuzamura iki cyiciro cya muzika.

Ku bakunda muzika nyarwanda cyane cyane injyana ya Hip Hop, bagenda bumva ubuhanga budasanzwe harimo imyandikire y’indirimbo ndetse n’uburyo aba ashamaje mu miririmbire ye, kuri ubu uyu musore yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye yise So Wrong aho avuga ko yiteguye guheka umusaraba wa Hip Hop nyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa NONAHA.com yamubwiye ko mu muziki we agomba gukora itandukaniro ry’injyanya umuntu akora n’imyitwarire y’umuntu ku giti cye. Muri iyi ndirimbo agaragazamo akababaro uko abahanzi bakizamuka bagenda bahura n’ibibagoye byinshi kugira ngo bamenyekane.

Fabulous Lion avuga ko Hip Hop ifite abafana benshi mu Rwanda agashimira abayitangije mu Rwanda, ariko akaba agaya uburyo bakomeje kuyigusha mu cyuho.
Yagize ati ”Ntawahakana ko Hip Hop ifite abafana benshi ariko abahanzi bayitangije bayizamuye neza ariko aho uyu munsi wa none bayigejeje bari kuyiganisha ahabi, rero ndashaka kuvana ahantu heza bayigejeje na njye nkagira aho nyigeza n’abasangirangendo banjye“.

Fabulous Lion yizeye kuzagera kuri mu muziki

Fabulous Lion ni umuraperi wamenyekanye cyane mu itsinda rya Aliens aho kuri ubu abasore bagize iri tsinda buri umwe agenda akora ibihangano ku giti cye, gusa ngo itsinda ntabwo ryasenyutse.

Igorora Iritararenga Dieudonne