Published Wednesday , on 8 November 2017, 16:07:33 by Christophe Hitayezu

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwo, FAO, ryatangiye guteza imbere uburyo imirasire y’izuba yifashishwa mu kuhira imyaka mu Rwanda ndetse n’ibindi bihugu by’afurika y’Iburasirazuba, kuko ari uburyo buhendutse kandi budakoresha moteri ngo zisohore imyotsi yanduza ikirere.

Iryo koranabuhanga mu buhinzi ryagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ugushyingo 2017, ubwo FAO yatangiraga guhugurira mu Rwanda, abakozi (abatekinisiye) bo mu bihugu umunani, uburyo bwo kwifashisha imirasire y’izuba mu kuhira imyaka.

Aya mahugurwa, azibanda cyane cyane ku kureba akamaro ko gukoresha imirasire y’izuba mu kuhira imyaka, uburyo bubereye buri gihugu. Biteganyijwe ko ubwo buryo buzajya bukoreshwa mu duce tutagira amazi, bapima mu butaka bwaho bakayazamuramo bifashishije imashini ikoreshwa n’ingufu zituruka ku mirasire y’izuba; ahari imigezi naho imashini ziyakuramo zikifashisha izo ngufu.

FAO kandi ikaba iherutse no gufasha umunyarwanda ukorera ubuhinzi i Nyagatare witwa Munyeshuri Charles wabwiye Nonaha.com ko akura amazi muri metero 64 munsi y’ubutaka, akuhira hegitari ze zisaga 8 ndetse aya mazi akanayifashisha mu yindi mirimo kuko aza ari meza.

Munyeshuri Charles wagezweho n’ubu buryo bwo kuhira imyaka

Ubwo aya mahugurwa yatangizwaga i Kigali, Umuyobozi uhagarariye FAO mu Rwanda, Attaher Maiga, yavuze ko ingufu zitangwa n’imirasire y’izuba ari uburyo buhendutse kandi butangiza ibidukikije, ibihugu bikwiye kwifashisha.

Yongeyeho ko imvura idahagije ari ikintu gihangayikishije ibihugu byinshi kandi ko bigira igaruka mu kwihaza mu biribwa.

Yagize ati "Imvura idahagije imaze gutera impungenge nyinshi mu baturage bo mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’Afurika, bikanagira ingaruka zikomeye ku musaruro ukomoka ku buhinzi no ku kwihaza mu biribwa. Kubw’ibyo, hakenewe ko ibihugu bishyiraho uburyo bushya n’udushya mu guteza imbere ubuhinzi niba bifuza gutsinda urugamba rwo kwihaza mu biribwa.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), Nsengiyumva Fulgence, yavuze ko u Rwanda ruhangayikishijwe no kubona uburyo abahinzi bakoresha mu kongera umusaruro, utabangamiwe n’ihindagurika ry’ibihe.

Yagize ati “Icyo dukora muri MINAGRI, ni ukugira ngo Abanyarwanda babone ibiribwa bihagije. Muzi ko muri uko kubona ibiribwa bihagije, ubu hari ikibazo cy’imihindagurikire y’ikrere […] Tugomba gushakisha uburyo wa musaruro babonaga uboneka kugira ngo babone ikibatunga.”

Yakomeje avuga ko ari muri urwo rwego Leta yafashe amafaranga miliyari 2.5 , ikazigabanya uturere muri gahunda ya Nkunganire; umuturage ufashe ibikoresho byo kuhira akishyuye 50% andi Leta ikayamwishyurira.

Yanasabye abikorera kwinjira muri iyi gahunda bakayungukiramo, bafasha abaturage kubona ibikoresho by’ubuhinzi.

Amahugurwa yafunguwe n’uhagarariye FAO Rwanda, Attaher Maiga ndetse n’umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Nsengiyumva Fulgence

Amahugurwa FAO yatangije y’iminsi ine, yitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu umunani birimo u Rwanda, u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudani na Uganda

Mu Rwanda habarurwa ubutaka bwuhirwa bugera kuri hegitari 36,481 mu bishanga; hegitari 7,413 imusozi na hegitari 4,274 zuhirwa ku buso buto byikorewe n’abaturage bunganirwa na leta; naho 26.5 % by’ubutaka buhingwa mu Rwanda bukaba bukoresha imashini mu bikorwa byose uhereye mu gutunganya imirima kugeza ku gusarura.