Yanditswe Monday , Tariki, 30 October 2017. saa 21:06:00 na Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa mbere tariki 30 Ukwakira, mu Rwanda hatangiye inama y’iminsi 5 iziga ku ihererekanya ry’amoko y’ibihingwa hagati y’ibihugu, aho ibihugu bisaga 150 biteraniye i Kigali biganira ku masezerano mpuzamahanga ku moko y’ibihingwa.

Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwo ku Isi (FAO), Castro-Salazar, yavuze ko kugira ngo umubare w’abatuye Isi uzahure n’ingano y’ibiribwa, abaturage basabwa gukurikiza amabwiriza arimo no kumenya kubungabunga umusaruro.

Yagize ati “Kimwe cya gatatu cy’umusaruro tubona turawangiza, turamutse tuwufashe neza tubona byarushaho kugira akamaro, kugira ngo tuzashobore kugaburira abantu miliyari 10 mu myaka iri imbere turasabwa kutagira umusaruro twangiza, ikindi abantu bakwiye kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi kuva batangiye kugeza basaruye no kubika neza ku buryo ibibonetse binafatwa neza.”

Castro Salazar na Minisitiri Mukeshimana

Ubwo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine yafunguraga ku mugaragaro iyi nama Mpuzamahanga ya karindwi yiga ku masezerano yo guhanahana no kuzibungabunga imbuto, yavuze ko hakenewe ko hashyirwaho uburyo bwo kuzamura umusaruro w’ibiribwa.

Yagize ati “Umubare w’abatuye Isi uteganyijwe kuzagera kuri miliyari 10 mu 2050, muri bo miliyari 2.5 bazaba batuye mu duce tw’imijyi, kandi ubwo bwiyongere buzaba cyane muri Afurika no muri Aziya, ibi bivuze rero ko ibishyirwa mu buhinzi nabyo bikwiye kwiyongera. Hakenewe umusaruro mwinshi no gukora uburyo bwo gutubura imbuto zihari.”

Minisitiri Mukeshimana afungura inama

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) igaragaza ko u Rwanda rwakoze byinshi kugira ngo rwongere umusaruro ukomoka ku buhinzi harimo gushyiraho uburyo bukomatanyije bwo kuzamura umusaruro bwiswe CIP (Crop Intensification Program).

MINAGRI ivuga ko ibigo by’ubushakashatsi byashyize hanze amoko 90 y’imbuto zishobora guhangana n’imihindagurikire y’ikirere birimo ibishyimbo, ibirayi, ibigori, ingano n’umuceri; ibyo kandi u Rwanda rukaba rwarabisangije amahanga bahuriye ku masezerano yo gutubura imbuto z’ibimera kuzihanahana no kuzibungabunga rwashyizeho umukono mu 2010.

Kubeza ubu urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda rutanga 30% ku musaruro mbumbe w’igihugu, rugaha akazi abantu bagera kuri 70%, ndetse 50% y’ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi.

Ibihugu bikizi by’uburayi na Amerika usanga akenshi bifite ikoranabuhanga rihanitse ariko urusobe rw’ibimera bikiganza mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere byo muri Afurika, Aziya n’Amerika y’epfo (Amerique Latine), aya masezerano akaba arimo ihererekanya ry’amoko y’ibimera agera kuri 64, nyamara ibihugu bikize bikaba byifuza ko amoko yose yasaranganywa.

Inama Mpuzamahanga ya karindwi yiga ku masezerano yo gutubura imbuto z’ibimera kuzihanahana no kuzibungabunga ni ubwa mbere ibereye mu bihugu by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ikaba yitezweho kuganirwamo ibizafasha mu guhanahana amoko atandukanye hagati y’ibihugu.