Published Sunday , on 24 December 2017, 19:57:00 by Christophe Hitayezu

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa ku Isi, FAO, risoje umushinga w’ubworozi bw’inkoko usize bamwe mu rubyiruko n’imiryango itishoboye bo mu turere twa Bugesera, Gakenke, Gisagara na Ruhango bavuye ku rwego rw’ababuze akazi bageze aho bagatanga.

Ruzigana Alexis, umuyobozi wungirije wa FAO mu Rwanda, avuga ko abatoranyijwe muri uyu mushinga barimo urubyiruko rwabaga rusoje amashuri yisumbuye rudafite akazi, ndetse n’amashyirahamwe y’abagore batoranyijwe hifashishijwe ubuyobozi mu nzego z’ibanze. Ukaba ari umushinga wari ugamije ahanini gufasha urunyiruko kwihangira imirimo ndetse no gufasha imiryango kurwanya imirire mibi.

Bwana Ruzigana avuga ko uyu mushinga wafashije abasore n’inkumi 25 bari hagati y’imyaka 18 na 35 bahawe inkoko 330 ndetse n’amatsinda 8 y’abagore bahawe inkoko 425 zororewe hamwe, ndetse kuri izi nkoko hakiyongeraho kububakira inzu zazo, ibiryo byazo, imiti ndetse n’amahugurwa yabafashije guhabwa ubumenyi bwo kuzikurikirana. Ukaba ari umushinga wakoreye mu bihugu 4 birimo u Rwanda, u Burundi, Kenya na Uganda

Manirareba Beatrice wo mu karere ka Bugesera, ni umwe mu rubyiruko rwatoranyijwe, aganira na NONAHA.com yagize ati "Narangije amashuri yisumbuye mu 2012, bampaye inkoko 330 mu mwaka wa 2014 umushinga ugitangira ndazorora neza nyuma zimfasha no kugura izindi, ubu mfite intego ko mu mwaka wa 2019 nzaba ngeze nibura ku nkoko igihumbi".

Manirareba Beatrice, Bugesera

Manirareba avuga ko ubu yishimira urwego agezeho kuko ubu bworozi bumufasha kurihira ubwisungane mu kwivuza ababyeyi be n’abavandimwe ndetse akanabatunga, uretse ibi kandi inkoko zamufashije kugura ihene 6 nazo abarira mu bworozi bwe. Avuga ko afite abakozi bane ahemba kandi nawe akibarira inyungu itari munsi y’ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.

Victor Gashema wo muri Gisagara yahawe inkoko muri Werurwe 2016, asobanura ko yafashijwe kuzikurikirana kugeza zitangiye kubyara inyungu, yagize ati "Uyu mushinga wampaye inkoko 330, unyubakira inzu yazo, bampa n’ibiryo byazo kugera zitangiye gutera kuko nari umushomeri ndangije amashuri yisumbuye ntari kubona ubushobozi bwo kubizigurira".

Ubworozi bw’inkoko bubagejeje kuri byinshi

Gashema avuga ko muri ubu bworozi yakuyemo ikibanza yaguze ibihumbi magana arindwi ndetse yubaka n’indi nzu y’inkoko ifite agaciro k’ibihumbi magana inani, akaba avuga ko agiye kugura n’indi mishwi y’inkoko igera kuri 900 isanga inkoko 529 afite ubu, akaba yumva mu myaka ibiri azaba yoroye nibura inkoko 2000.

Iraguha Jean Paul nawe wo mu karere ka Gisagara, avuga ko uyu mushinga wamugejeje kuri byinshi nk’umuntu watangiranye na wo nta cyizere cyo kubona akazi, yabwiye NONAHA.com ko izi nkoko zamufashije kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, akagura na moto ubu akaba atwara abagenzi, uretse ibi kandi avuga ko byamufunguriye imiryango yo gukorana n’ibigo by’imari kuko ubu iyo akeneye amafaranga yo kwagura umushinga Banki itazuyaza kumuguriza.

Gashema kimwe na Iraguha bavuga ko buri cyumweru batanga amagi 20 buri wese ku ivuriro rya Gikonko agaburirwa abana bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Umushinga wasojwe abatoranyijwe batakiri abashomeri

Intumwa ya RAB mu muhango wo gusoza uyu mushinga wabaye ku wa Gatanu tariki 22 Ukuboza, yavuze ko uyu mushinga wa FAO na Leta yawigiyeho igatangiza umeze nka wo mu turere tumwe two mu Uburengerazuba, yagize ati "Twishimiye umushinga FAO yakoze ikagira uruhare mu kurwanya imirire mibi no kurwanya ubushomeri mu rubyiruko. Mu turere tumwe na tumwe nka Ruhango na Gisagara wasangaga ubworozi bw’inkoko budateye imbere, by’umwihariko ugasaga urubyiruko rutabyitabira".

"Uyu mushinga ugitangira utaranamara imyaka 2, Leta y’u Rwanda yabonye ibyiza byawo yiyemeza kuwutangiza no mu tundi turere yibanze ku rubyiruko no mu miryango ikennye mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, ubu twarakomeje Rubavu na Rutsiro kandi n’umwaka utaha uzakomeza mu tundi turere twifashishije ibyiza twakuye muri uyu mushinga".

Mu izina rya RAB kandi yijeje aba bagenerwabikorwa b’uyu mushinga ko n’ubwo FAO iwusojemo ibikorwa byayo, RAB izakomeza kubaba hafi no gukurikirana imigendekere myiza y’ibikorwa byawo.

Kimwe mu bibazo aba borozi bakiri bato bagarutseho, ni ibiryo by’inkoko bigihenze, bakifuza ko ibiciro byagabanuka ndetse byaba akarusho bagahabwa ubumenyi ku buryo bwo kubyitunganyiriza kuko no mu ngendo shuri uyu mushinga wabafashijemo hari aho basangaga aborozi babyikorera ari nabyo bigabanya ikiguzi cy’ibigenda ku nkoko kurusha kubigura ku ruganda dore ko bamwe bakiza kubigura i Kigali.