Yanditswe Wednesday , Tariki, 1 March 2017. saa 14:19:42 na Christophe Hitayezu

Nyuma y’uko kuva ku mugoroba w’ejo tariki 28 Gashyantare 2017 amakuru akwirakwiriye mu Rwanda no hanze yarwo ko Amavubi yemeje Antoine Hey nk’umutoza mushya, Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) yavuze ko nta mutoza uremerwa..

Binyujijwe ku rukuta rwayo rwa Twitter, Ferwafa yagize iti "U Rwanda nta mutoza n’umwe ruremeza nk’uko biri gukwirakwizwa n’ibinyamakuru bimwe na bimwe, muzamuminyeshwa mu minsi ya vuba".

Gusa usesenguye aya magambo usanga nta na hamwe Ferwafa ivuga ko atari ukuri, ahubwo igaragaza ko bitaramenyeshwa binyuze mu nzira biboneye (Official).

Kanda hano usome ibyo Ikinyamakuru Jeunne Afrique cyari cyanditse