Yanditswe Wednesday , Tariki, 29 March 2017. saa 15:43:14 na Emmanuel Murwanashyaka

Lionel Messi yafatiwe ibihano na FIFA byo kudakina imiko 4 yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, nyuma y’uko ahamwe n’icyaha cyo kubwira nabi umusifuzi wo ku ruhande mu mukino wahuje Argentine na Chile kuwa 4 w’icyumweru gishize.

Nyuma y’uko afatiwe ibi bihano, uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Argentine akaba na Kapiteni, ntiyagaragaye mu mukino waraye ubahuje n’igihugu cya Bolivia ndetse akazasiba n’indi mikino 3 yose mu mikino 5 isigaye yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera mu Burusiya mu mwaka utaha wa 2018.

Argentine kandi ubushize yanahuye na Chile mu mukino wabereye mu murwa mukuru wa Argentine ariwo Buenos Aires, warangiye Agentine itsinze 1-0, ni igitego cyatsinzwe na Lionel Messi.

Lionel Messi yafatiwe ibihano na FIFA

Ibi bihano bizabuza Messsi gukinira ikipe y’igihugu ariko azakomeza gukinira ikipe ye ya FC Barcelona.

Emmanuel Murwanashyaka