Yanditswe Friday , Tariki, 14 July 2017. saa 21:39:00 na Mukanyandwi Marie Louise

Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr. Frank Habineza, Umukandida w’ishyaka riharanira Demukarasi n’ibidukikije mu Rwanda, DGPR, yabwiye abaturage b’i Rusizi aho yatangiriye iki gikorwa ko azaca inzara.

Dr. Frank Habineza akunze kugaruka ku kuba abanyarwanda batarihaza mu biribwa, agatunga agatoki intara y’Iburasirazuba ko irimo inzara kandi ntahweme kunenga gahunda yo guhuza ubutaka ko nayo iri mu bitera iki kibazo.

Ni aha Franka Habineza ahera avuga ko azakemura ikibazo cy’inzara mu Rwanda ikaba amateka, yagize ati "Turashimira Leta y’u Rwanda ko yaduhaye umutekano, ariko n’ubwo wawugira, ushonje ntabwo watera imbere, tuzaca inzara mu gihugu, ahanini iterwa n’amategeko ya Leta adasobanutse ndetse n’imihindagurikire y’ikirere, muri ibi byose rero turi inzobere turabishoboye".

Dr. Habineza imbere y’abanyarwanda babarirwa muri magana bari bitabiriye iki gikorwa, yakomeje avuga ko azakuraho itegeko ribuza abanyanyarwanda guhinga igihingwa bashaka, yewe abemerere no kuvanga imyaka kuko iyo kimwe kirwaye ikindi cyera.

Uyu mukandida kandi avuga ko atowe yavugurura ireme ry’uburezi, yakuraho imisore ku butaka, yakongera umushahara w’abarimu n’ibindi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017, Dr. Frank Habineza arakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyamasheke.

Abarwanashyaka ba DGPR bamamaje umukandida wabo i Rusizi

Dr. Frank Habineza ahamya ko yizeye instinzi muri aya matora

I Rusize byari ibyishimo ku mukandida Frank Habineza n’abamushyigikiye

Dr. Frank Habineza yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ashyigikiwe n’umuryango we