Published Thursday , on 21 September 2017, 16:56:00 by Christophe Hitayezu

Leta y’u Rwanda igiye gutangiza gahunda nshya igamije kongera umubare w’ibiti bivangwa n’imyaka.

Ubwo iyi gahunda yungurwanagaho ibitekerezo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeri, hagaragajwe ko ubuso buriho ibi biti budahagije.

Abitabiriye ibi biganiro baganiriye n’abanyamakuru bahurizaga ku kuba ubutaka biriho budapfa kuma kuko bizamura amazi ari hasi akagirira akamaro ibihingwa bivanze n’ibi biti, ibi bikazatuma n’umusaruro w’ubuhinzi uzamuka.

Ngabonziza Prime, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amashyamba n’amazi mu Rwanda, avuga ko Ibiti bivangwa n’imyaka byongera ifumbire mu butaka, agira ati "Ariya mababi yabyo iyo amanutse aba ifumbire, ubutaka bukarushaho gutanga umusaruro, turashaka kubyongera ntago turagira umubare wabyo dushaka, dukeneye gushyiramo imbaraga nyinshi cyane".

Ngabonziza Prime [Ifoto: Imvaho Nshya]

Dr. Mukurarinda Athanase, umwe bitabirye ibi biganira uhagarariye umuryango utari uwa Leta, avuga ko ari byiza kwita no kwigisha abaturage, abagoronome bakegera abahinzi bakabereka akamaro k’ibyo biti kugirango barusheho kubitera no kubibungabunga.

Dr. Otto Vianney Muhinda, umuobozi wungirije wa FAO mu Rwanda, avuga ko ibiti nk’ibi ari ingenzi kuko bibungabunga ubutaka bigafasha no kwirinda ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Dr. Otto Muhinda mu biganiro kuri iyi gahunda byahuje inzobere n’abashakashatsi

Kugeza ubu ubuso buteyeho ibiti bivangwa n’imyaka mu Rwanda bungana na 2% by’ubuso bwose butwikiriwe n’amashyamba.

Ibiti bivangwa n’imyaka birimo iby’imbuto ndetse n’ibigaburirwa amatungo bitagira ingaruka mbi ku myaka bihinze mu murima umwe.