Published Wednesday , on 3 January 2018, 17:23:00 by Christophe Hitayezu

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 2 Mutarama 2018, mu tugari twa Gasiho na Munyana two mu murenge wa Minazi ho mu karere ka Gakenke, imvura ivanze n’amahindu yangije imyaka n’ipoto y’amashanyarazi.

Imibare dukesha Christine Murebwayire ushinzwe ishami ry’ubuhinzi mu rugaga rw’abikorera PSF, igaragaza ko hangiritse hegitari 60 z’Ibigori, hegitari 31 z’ibishyimbo, hegitari 80 z’urutoki, hegitari 35 za kawa, hegitari 2 z’ibirayi na hegitari 6 z’imyumbati.

Kugeza ubu n’ubwo nta kirakorwa, abahinzi ntibahwema gusaba ko hajyaho ikigega cy’ingoboka mu gihe bahuye n’ibiza aho gukomeza guhomba bakabyimenyera.

Uretse iyi myaka, iyi mvura yanangije ipoto y’amashanyarazi mu kagari ka Munyana kuri GS Munyana.