Yanditswe Tuesday , Tariki, 15 August 2017. saa 16:31:48 na Uwimana Joselyne

Bamwe mubakorere muri iyi gare bavuga ko imaze igihe babwirwa ko izakorwa ariko ngo amaso yaheze mu kirere.

Habimana Eric ni umwe mu bashoferi twaganiriye, yagize ati “Ubuse koko wowe urebye iyi gare ukagereranya n’izindi wowe ubona tutarasigaye inyuma? Ikibazo cy’iyi gare rwose kiraduhangayikishije, iyo ari mugihe cy’izuba reba umukungugu uri aha, naho mu gihe cy’imvura ibyondo biba biraha wakumirwa, ntubona aho ukandagira.

[Ifoto] Gare ya Rwamagana ihora muri gahunda yo kubakwa ibikorwa bikabura

Undi ukorera muri iyi gare utashatse ko tumuvuga izina yagize ati “Iyi gare rwose tubona itazubakwa kuko nikenshi cyane batubwira ngo bagiye kuyubaka umwaka ugashira, n’undi ukurikiyeho bakaba ariko batubwira, reba nk’ubu mukwa 2 batubwiyeko mukwa 6 iba yatangiye kubakwa, ubuse turi mukwakangahe? Ubwo rero mbona nta cyizere rwose tuzaguma dukorere muri utu tuzu tw’amashitingi nyine ibyo tunabyibagirwe”.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Rajab, avuga ko iyi gare itangira kubakwa vuba kuko imirimo yose yarangiye, yagize ati “Nibyo koko iriya gare ni keshi twateganyije kuyubaka bikanga ariko noneho ubu byose byararangiye turatangira muri uku kwezi kwa munani, impamvu itubatswe mu kwezi kwa gatandatu nk’uko twabibwiye abahakorera ni uko twasanze tugomba gutangirana n’ingengo y’imari y’umwaka kandi mukwa gatandatu twari turi gusoza undi turindira gutangirana n’uyu, ubu rero twamaze kwishyura abantu bose bimuwe ibikorwa bigiye gutangira mukwezi kuri imbere”.

[Ifoto] Mbonyumuvunyi Rajab, ubuyobozi w’akarere ka Rwamagana

Iyi gare ya Rwamagana ikaba imaze imyaka 3 igaruka mu mihigo y’akarere ariko ntiyubakwe, gusa ubungo muri uku kwezi kwa Kanama ikaba izatangira kubakwa, igice kimwe hazubakwa aho imodoka ndetse n’ibindi binyabiziga bizajya bihagarara ndetse n’abakata amatike hanyuma mumwaka utaha nibwa hazubakwa ikindi gice cy’ubucuruzi.