Published Thursday , on 31 August 2017, 14:38:36 by Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017, nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje abagize Guverinoma nshya, ari nabwo yagiriye ikizere Gatabazi Jean Marie Vianney wari umaze imyaka 12 ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akamugira Guverineri w’intara y’Amajyaruguru.

Mu butumwa bwuje ukwiyoroshya no gushima yahise anyuza kuri Twitter, Gatabazi yagize ati "Ndashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku Cyizere gikomeye yangiriye angira Guverineri w’Amajyaruguru, mwijeje kutazamutenguha mu gukorera abanyarwanda".

Nyuma y’amasaha make, Guverineri Gatabazi yongeye ati "Kuri mwebwe mwese mwanyifurije ibyiza mu mirimo mishya ndabashimiye kandi mbijeje kuzakora ibishoboka byose ngo Twubake u Rwanda twifuza. Imana ibahe umugisha"

[Ifoto] Gatabazi JMV yagizwe Guverine w’Intara y’Amajyaruguru

Gatabazi JMV asimbuye Musabyimana Jean Claude wari washyizwe kuri uyu mwanya mu Ukwakira umwaka ushize.

Ubwo Perezida Paul Kagame yashyiragaho abagize Guverinoma tariki 4 Ukwakira 2016 agakora n’izindi mpinduka mu bayobozi batandukanye, nibwo Musabyimana Jean Claude wari usanzwe ari Meya wa Musanze yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru asimbura Bosenibamwe Aime.

Uretse Musabyimana wakuwe ku mwanya wa Guverineri, intara y’Iburasirazuba yari isanzwe iyoborwa na Kanzayire Judith nayo yahawe Guverineri mushya, uwo akaba ari Mufulukye Fred wahoze ari umukozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.

Guverineri Gatabazi unakomoka mu Ntara y’Amajyaruguru yahawe kuyobora, ni umwe mu bazi neza aho iyi ntara yavuye n’aho igeze nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi ndetse akaba asanzwe asabana cyane n’abaturage baho.