Published Thursday , on 30 November 2017, 13:43:22 by Pacifique Nkurunziza

Nyuma yo guhabwa amasomo arebana n’imihindagurikire y’imibiri yabo, abana bahagarariye abandi bo mu karere ka Gatsibo barasabwa kujya kuba intangarugero mu bandi bana, babigisha uburyo bagomba kwitwararika mu gihe imibiri yabo yatangiye guhinduka.

Babifashijwemo n’umuryango Children’s Voice Today, abana bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye mu karere ka Gatsibo basoje amasomo ajyanye n’uburyo bakwitwara mu gihe bageze mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu.

Bamwe mu bana baganiye na Nonaha.com batubwiye ko usanga hari abana badasobanukirwa n’ibihe bagezemo bitewe n’uko n’ababyeyi babo baba batabibasobanuriye abandi bagahura n’ibishuko by’abantu bakuze bikabaviramo kugirirwa nabi, izi zikaba zimwe mu mpamvu zigiye guhagurutsa aba bana bakigisha bagenzi babo.

Ngabonziza Vincent wo mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo, avuga ko amasomo bahawe agiye kubafasha kwigisha abana badakunze kwegerwa n’ababyeyi babo.

Yagize ati: "Urareba hari ukuntu usanga hari abana b’abakobwa badasobanukiwe uburyo bakwitwara mu gihe bageze mu mihango cyangwa se bakaba batungurwa nayo, ubwo rero amasomo twahawe agiye kudufasha uburyo twafasha abo bana b’abakobwa muri za Club zacu duhuriramo".

Mutesi Dorth uhagaririye abandi ku rwego rw’akarere na we avuga ko aya mahugurwa agiye kubafasha kwigisha abana b’abakobwa kuvuga OYA mu gihe hari abashaka kubasagarira.

Yagize ati: "Twahawe amasomo menshi uko tugomba kurinda uburenganzira bwacu tubigizemo uruhare binyuze mu mahuriro (Club) yacu tubamo, tugiye kwigisha abana bagenzi bacu twigishe abakobwa kuvuga OYA kuko usanga hari abantu bakuze bashuka abana".

Nzeyimana Theodore Umuyobozi w’umuryango children’s voice today

Nzeyimana Theodore Umuyobozi w’umuryango Children’s Voice Today avuga abana bagenda bangirika bitewe no kutamenya imyororokere y’umubiri wabo bari kugenda biyongera mu gihugu, aboneraho gusaba abana bahawe amasomo kuba intumwa nziza aho batuye bigisha abandi bana bagenzi babo.

Yagize ati "Imibare y’abana bangirika bitewe no kutamenya iyo ngingo y’imyororokere yabo iriyongera cyane ku mibare ihanitse, ku buryo tuba twifuza ko uturere twakagiyemo bitewe n’ubushobozi twakabaye twinshi aho dukorera hose, iyo ngingo twayishyize muzihutirwa ku buryo tugenda duha abana ubwo bumenyi ku myitwarire ijyanye n’igihe cyabo n’imikorere y’umubiri wabo turushaho kuzajya tugera mu tundi turere ariko mu gihe tutarahegera babe batubereye intumwa ku byo twabigishije kubyo twaberetse, ko bagomba kuba ishusho y’umwana koko wo muri iki gihe u Rwanda dushaka rwifuza".

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo Mukagasana Naomi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango hari icyo yisabira ababyeyi.

Yagize ati "Ababyeyi rero bakwiye kubaha umwanya bakabareka ntazitire umwana ngo amuhamishe mu kazi ke, mbese ngo yumve ko inyungu yose ayitegereje kuri wa mwana, niwe ajyana mu murima niwe ajyana mu birombe ibyo bintu turashaka kubica abana bakajya hamwe bakiga uburenganzira bwabo n’ababyeyi bakabyumva kuko nabo bakeneye ejo abantu bazatera ikirenge mu cyabo batagihari".

Abana bahawe amasomo ajyanye n’uko bakwitwara mu mihandagurikire y’umubiri wabo baragera kuri 72 aba bana bakaba baturuka mu mirenge yose igize akarere ka Gatsibo. Uyu muryango children’s voice today ukaba uterwa inkunga na plan international yo mu gihugu cya Sweden, ukaba umaze mu karere ka Gatsibo imyaka ibiri n’igice.