Published Sunday , on 26 November 2017, 11:30:17 by Pacifique Nkurunziza

Bamwe mu rubyiruko rwibumbiye muri koperative INGENZI ikora umutobe mu mbuto mu karere ka Gatsibo, baravuga ko bakomeje kudindizwa n’ubuyobozi bw’akarere mu kubona icyangombwa cy’ubuzimagatozi cya koperative yabo, ibi bigatuma imishinga yabo idindira kuko nta bikorwa bakora nka koperative nta byangombwa ifite.

Ibyo bakora biracyabitse kubera kubura ibyangombwa

Kuva muri Gashyantare ngo nibwo koperative Ingenzi yatangiye gushaka icyangombwa cy’ubuzima gatozi gitangwa n’Akarere, kugeza ubu ariko ngo amaso yaheze mu kirere, bavuga ko iyo babajije icyo cyangombwa abo mu ishami ry’amakoperative bababwira ko bakiri kubibakurikiranira nk’uko bisobanurwa na Nsabimana Theogene perezida wa Koperative Ingenzi ikora umutobe mu mbuto.

Yagize ati: "kugeza ubu twagize ikibazo, twadepoje ibitabo byacu bisaba ubuzimagatozi mu karere, ngirango twabidepojeyo mu kwezi kwa kabiri hafi mu kwa gatatu, kugeza uyu munsi rero ntago birakunda uhagarariye amakoperative mu rwego rw’akarere niho twadepoje niwe tubaza, yatubwiye ko yabidepoje batarabisinya ngo bategereje ko umuyobozi w’akarere abisinya".

Nsabimana Theogene akomeza avuga ko kuba batarabona icyangombwa cy’ubuzimagatozi gitangwa n’akarere bimaze kubagiraho igihombo gikomeye.

Agira ati "Naguha nk’urugero aho twari twakoze umushinga mu rwego rw’akarere ukaba uwa mbere ugatoranywa ndetse no ku rwego rw’igihugu ukagerayo ari uwa mbere bakanatwemerera yewe n’urugendoshuri muri Nigeria, ariko byaje kugaragara ko nyuma baje gusuzuma basanga tutagira icyangombwa cy’ubuzimagatozi iba imwe mu mpamvu yo kutabona ayo mahirwe kandi mu by’ukuri twari twagerageje gukora ibintu bisa neza byiza, ikijyane n’ubuziranenge na cyo baratubwira bati ese tuzabaha ubuziranenge muri bande? tuzabaha ubuziranenge aruko muri koperative kandi nta cyangombwa cya koperative mufite ugasanga mu by’ukuri kuba tutarabonye kiriya cyangombwa cy’ubuzimagatozi ku rwego rw’akarere ngo kiduhe uburenganzira bwo kujya kuri RCA byaduteye ikibazo n’igihombo kumara igihe kingana gutya".

Ku murongo wa telephone twahamgaye abo mu ishami ry’ amakoperative, mu nshuro eshanu twabahamagaye iya nyuma batubwiye ko nyirayo yayisize atari na yo.

Gasana Richard umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yavuze ko niba hari amakoperative adafite ubuzimagatozi, harebwa hagati ya koperative n’ababishinzwe uwaba yaragize amakosa agakeburwa.

Yagize ati "Ari intege nke z’ubuyobozi ko tudatanga serivise ku wujuje ibyangombwa nge nk’umuyobozi w’akarere nabihakana, kiramutse kinahari tugasanga hari umukozi wabikoze uryamanye dosiye y’umuturage ya koperative ntamuhe serivise tugasanga koko aribyo twamuhana, twamuhana rwose kuko kudatanga serivise ubwabyo ni ikosa."

Gasana Richard umuyobozi w’akarere ka Gatsibo

Gasana Richard kandi avuga ko umukozi cyangwa umuyobozi wimanye serivise atariwe kampara, yongera kwibutsa abaturage ko bafite uburenganzira bwo kujya mu nzego zimukuriye.

Ati "Umuturage usaba serivise ntakumve ko uwo ayisaba ariwe wa nyuma haba hari umukuriye kimwe n’uko n’umuyobozi w’akarere iyo ataguhaye serivise nziza mfite abankuriye, mfite Guverineri arankuriye hari Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hari ubundi buyobozi bunkuriye ntago ari njyewe kampara muri aka karere kuvuga ngo iyo meya ahakanye biba birangiye".

N’ubwo hakiri imbogamizi zikiboshye urubyiryuko rw’akarere ka Gatsibo mu kwiteza imbere, ubwo aheruka mu gikorwa cy’amatora y’ugomba guhagararira urubyiruko muri njyanama y’akarere ka Gatsibo, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kantengwa Marry yongeye kwibutsa urubyiruko gahunda yo kwihangira imirimo ndetse ko hari n’ubufasha akarere kabagenera.