Yanditswe Sunday , Tariki, 15 October 2017. saa 14:54:47 na Christophe Hitayezu

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo bahuriza ku kuba abadepite (intumwa za rubanda) bategera abaturage ngo bumve ibitekerezo ndetse n’ibibazo byabo babakorere ubuvugizi.

Ubwo itsinda ry’abanyamakuru ryasuraga abaturage b’i Kiramuruzi muri aka karere, bavuze ko baheruka abadepite babasaba amajwi, amatora yarangira ntibongere kubaca iryera nyamara ngo abaturage babafata nk’intumwa zabo zihoraho.

Ndizeye Emmanuel ni umwe muri aba baturage twahuriye ku isoko rya Kiramuruzi, avuga ko ikibazo bagira ari uko babatora ntibagaruke ngo babegere babagezeho ibyifuzo byabo ndetse n’ibibazo abaturage bahura na byo mu mibereho yabo ya buri munsi. Ati “Iyo bamaze gutorwa bahita bigendera iyo za Kigali ntibagaruka”.

Akomeza atanga urugero rwa bimwe mu bibazo, ati “Nk’ubu abacuruzi muri iri soko nta kintu bagikuramo kubera imisoro yiyongereye, ibibazo nk’ibi kimwe n’ibindi babaye babona izo ntumwa zabo bazituma bikigwaho”.

Lucie Nyirampirima nawe ahamya ibi agira ati “Abadepite duheruka tubatora gusa, turashaka kugirango batwegere tubabwire ibitekerezo byacu babidufashemo. Ubu tugize amahirwe kuba muje mwe [abanyamakuru], twe turi ba rubanda rugufi, baba bakwiye kutwegera tukabagezaho ibibazo tuba dufite”.

Akomoza kuri bimwe muri ibyo bibazo, Nyirampirima yagize ati “Nk’ubu abagabo bamwe barakandamiza abagore, umugabo agakandamiza umugore we amafaranga akayakorera ayanywera, nk’ibyo bibazo rero by’abagore ntawe tubona tubibwira, ku bijyanye n’aho kuba dore turi abakene, abafite inzu zishaje ntibabemerera kuvugurura, ngo udashoboye kuvugurura nagende, ese tuzajya hehe, tuba twarabuze rero abatuvuganira”.

Abaturage benshu usanga batazi n’abadepite batoye

Murigo Theogene we avuga ko ibyo abadepite babizeza hari igihe babibagezaho n’igihe batabibagezaho, ati “Nk’ubushize bavugaga ko bazatuvuganira tukabona amashuri n’amashanyarazi ariko ntabyo twabonye, ikindi kandi abadepite tubaheruka tubatora.” Akomeza avuga ko no mu matora yabo yo muri Nzeri 2018 bazatora ngo kuko nyine ari gahunda ya Leta, ati “ubwo tugomba kugendera ku murongo wa politiki leta iba yarashyizeho”.

Si abadepite gusa, n’abajyanama ni uko

Aba baturage bavuga ko uretse n’abadepite, n’abajyanama mu turere n’imirenge bamwe batanabazi kuko batajya bababona bajya kubaganiriza no kumva ibitekerezo byabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko kutagera ku baturage biri mu nshingano zawe nk’umuyobozi ari umugayo kuko na Perezida wa Repubulika ubwe asura abaturage kenshi, gusa avuga ko kuri iyi manda y’abadepite bagerageje gusura aka karere kenshi binyuze mu makomisiyo babamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard

Gusa Gasana asobanura ko mu nzego z’ibanze cyane cyane mu bajyanama ho biri kurushaho kunozwa, yagize ati “Baramanuka ariko ntago bamanuka uko abaturage babyifuza, ariko ni nabyo byuho turimo dufunga, ubu turimo kuganira kugirango tubinoze n’ubwo rimwe na rimwe hazamo imbogamizi”.

Asobanura izo mbogamizi, Meya Gasana yavuze ko hari ubwo usanga abajyanama mu nama njyanama zitandukanye, kubera gushaka imibereho, hari ushobora kuba ari muri Njyanama ya Gatsibo akorera i Kigali, kugirango aze Gatsibo buri gihe bikamugora, cyangwa uri muri Njyanama ya Rusizi akorera i Kigali, kugirango ajyeyo buri cyumweru bikamugora. Gusa agira ati “Ubu twemeje ko nibura muri buri muganda usoza ukwezi buri mujyanama azajya akora iyo bwabaga akajya gukorera umuganda mu murenge yatorewemo akaba ari naho abaturage bamuhera ibitekerezo”.

Mu nama njyanama y’umurenge ndetse n’iy’Akarere niho hafatirwa ibyemezo byinshi ku bikorwa bifiteye akamaro abaturage bo muri urwo rwego, abajyanama bakaba bafite mu nshingano kugera ku baturage bakumva ibyifuzo byabo bakanabishingiraho mu ifatwa ry’ibyemezo.