Published Saturday , on 13 January 2018, 21:47:34 by Pacifique Nkurunziza

Mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo haravugwa ikibazo cy’ubujura bw’inka bumaze gufata indi ntera, abaturage bavuga ko basabwe gutanga urutonde rw’abakekwaho ubujura bose ariko ngo n’abafashwe bahita barekurwa.

Ikibazo cy’ubujura bw’inka mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo, ni ikibazo abaturage bavuga ko kimaze gufata indi ntera aho kugeza ubu bikoma ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimbogo ndetse na Polisi ikorera mu murenge wa Rwimbogo, bavuga ko basabwa gutanga urutonde rw’abajura bakekwaho ariko Polisi ntibakurikirane ndetse ngo n’abo bakurikiranye bahita barekurwa.

Tuvugana na bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rwimbogo badusabye ko tutabatangariza amazina ku mpamvu z’umutekano wabo.
Bamwe bati: "Abajura ino aha muri Girinka izi perezida atanga ishyano ryaraguye, none rero bazimaze bagiye no muri izi ziba mu mafamu. Urafata umuntu ntarenge ku murenge, bafite amafaranga kuko bo bamaze kuzuza amafaranga, ngo ufite amafaranga ntafatwa twarangiza tugahomba ibyacu umuntu akagaruka mu gitondo akakubwira ngo wavuze ngo ndiba?".

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo buvuga ko iki kibazo cy’ubujura bw’inka bagikoreye raporo, ndetse n’urutonde rw’abaturage bakekwaho ubwo bujura bashyikirijwe Polisi nkuko bigarukwaho na Niyonziza Felicien, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo.

Yagize ati: "Urwo rutonde rwo mu by’ukuri turarufite, dufite kopi yarwo polisi irarufite ubwo natwe icyo dukora, wenda nta burenganziza dufite bwo kujya mu nshingano za polisi, ariko polisi igomba gukora akazi kayo, tukabyumvikanaho kandi ibishoboka tuzabikora kugira ngo turengere inyungu z’abaturage".

Ku murongo wa telefone twavuganye n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburasirazuba, CIP Theobard Kanamugire, yavuze ko batarakira ikibazo na kimwe cy’umuturage uvuga ko polisi ikorera mu murenge wa Rwimbogo itamukemuriye ikibazo uko byifuzwa ndetse ko hagize n’umupolisi bigaragaraho babikurikirana.

Agira ati: "Nta kirego turabona cy’umuturage uvuga ko hari ibyo polisi itakoze yakagombye gukora, wenda ibyo tubibonye ubivuga niho twabikurikirana ariko kugeza ubu ntacyo nakubwira ngo kirahari kuko polisi nicyo ishinzwe n’umupolisi utabikora ubwo aba akoze amakosa iyo tubonye ibintu nk’ibyo turabikurikirana".

Muri raporo yatanzwe n’aborozi dufitiye kopi iragaragaza abajura bakekwaho kwiba inka bagera kuri 30 mu murenge wa Rwimbogo, abafashwe bakaba ari batanu naho 25 bakaba bagishakishwa, mu gihe inka zibwe zigera kuri 62 ziganjemo izororerwa mu ifamu ndetse n’izatanzwe muri gahunda ya Girinka munyarwanda, iyi raporo ikaba yarakozwe kuva mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru