Published Wednesday , on 29 November 2017, 14:30:52 by Pacifique Nkurunziza

Mu karere ka Gatsibo hagiye gutangizwa ubuvumvu bukozwe mu buryo bwa kijyambere, bamwe mu bavumvu bavuga ko korora inzuki bya kijyambere bigiye guhindura isura y’ubworozi bw’inzuki muri aka karere.

Abavumvu biteze ko umusaruro uzikuba inshuro zirenze icumi

Ubuvumvu ni umwe mu myuga igikunze gukorwa mu buryo bwa gakondo, gusa umunsi ku wundi buri kugenda buvugururwa.

Mu karere ka Gatsibo n’aka Kayonza amwe mu mashyirahamwe akora umwuga w’ubuvumvu amaze iminsi ahawe amasomo yo korora inzuki mu buryo bwa kijyambere, barabona ubworozi bw’inzuki mu yindi sura mu gihe kiri imbere nk’uko bigarukwaho na Nteziryayo Jean Paul, umwe mu bakorera uyu mwuga mu murenge wa Rugarama.

Yagize ati: "Twabonye ko rero ubuvumvu bukozwe neza butanga umusaruro, urugero batweretse ko umuzinga mwiza ukurikiranywe mu byumweru bibiri ushobora gutanga umusaruro w’ibiro icumi kuzamura, mu gihe umuntu yasaruraga ibiro bibiri cyangwa nabwo ntanabibone, twabonye ko ubuvumvu bukozwe neza bubyara umusaruro mu by’ukuri".

Vuguziga Yvette ukora ubuvumvu mu murenge wa Kiramuruzi avuga ko imizinga ya kijyambere ituma inzuki zibaho neza, ndetse bigatuma inzuki zitanga umusaruro.

Yagize ati "Nkuko twabibonye muri bagenzi bacu twaragiye dusanga inzuki zirimo neza zirubakiye nta byonnyi birimo, ni ukuvuga wa musaruro tutabashaga kubona dukoresha ya mizinga ya gakondo aka kanya tugiye kuwubona kandi uzamutse cyane kubera imizinga ya kijyambere tugiye gukoresha".

Abasobanukiwe n’iby’ubworozi bw’inzuki bavuga ko akarere ka Gatsibo na kayonza, ari tumwe mu turere dufite amahirwe yo kuba twagira umusaruro ufatika hashingiwe ku kirere utu turere dusangiye, ibi bikaba bigarukwaho na Musoni Celestin umwe mu batanga amahugurwa ku borozi b’inzuki hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati: "Amahirwe ahari muri utu turere nuko ubworozi bw’inzuki bukunda gukorerwa ahantu hashyuha, utu turere rero turashyuha cyane ikindi begereye ishyamba ry’akagera bafite amazi ku buryo byabafasha ubworozi bwabo bukabyara umusaruro".

Gusa na none ku borozi bakorera mu makoperative, Musoni Celestin avuga ko badakoreye hamwe ngo bacunge umutungo neza umusaruro baba bitezweho utagerwaho.

Ati: "Abantu niyo bakorora batize uburyo bwo gucunga umutungo wabo, n’ubundi wasanga akarere n’abafatanyabikorwa tutababonyemo umusaruro wifuzwa".

Leta y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abantu by’umwihariko urubyiruko kugana ibikorwa bishingiye ku buhinzi n’ubworozi.