Yanditswe Sunday , Tariki, 5 March 2017. saa 19:54:38 na Christophe Hitayezu

Umuyobozi w’Umudugudu wa Karuhura uherereye mu Kagari ka Gakoni, Umurenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, Nkusi Ignace, arashinjwa gufatanya n’umugore we gukubita umugabo witwa Mpakaniye Lazaro bikamuviramo urupfu, bamushinja kubiba igitoki.

Mpakaniye yishwe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira kuri iki cyumweru, ubwo yari yaraye irondo na bagenzi be.

Uyu mugabo yakubiswe nyuma y’uko we na bagenzi be bari bararanye irondo bavumbuye igitoki cyari cyibwe, kirahishwa bikekwa ko uwari wakibye yashakaga kugitahana bukeye.

Iki gitoki ngo kikimara kuboneka, abari baraye irondo batangiye gushakisha aho cyaba cyibwe, bajya kubaza ku muyobozi w’umudugudu ari nabwo uwishwe yaketswe ko ari we wakibye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’u Burasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru yagize ati "Umugore akimara kuhagera yahise avuga ngo iki gitoki ni icyacu, kandi ni kanaka (Mpakaniye) uyu wakibye aba amukubise gutyo, abanyerondo kubera ko nabo bari bazi ko mugenzi wabo asanzwe avugwa muri iyo ngeso nabo ntacyo bakoze, ahubwo bashushe nk’abamufata nk’umujura kugeza n’aho wa mugabo nawe aje aramubambura atangira gukubita kugeza ubwo amukuyemo umwuka.’’

IP Kayigi yavuze ko kwihanira atari umuco mwiza, bityo ko iyo umuntu aketsweho icyaha aba agomba kugezwa ku buyobozi kugira ngo akurikiranwe.

Aba banyerondo barebereye Mpakaniye ari gukubitwa kugeza yishwe, kimwe n’uyu muyobozi, batawe muri yombi bajya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi mu gihe inzego z’umutekano zageze mu rugo rw’uwo muyobozi zasanze umugore we yahunze.Umurambo wa nyakwigendera wo wajyanywe ku bitaro bya Kiziguro.

Uyu muyobozi naramuka ahamwe n’icyaha, azahanishwa igifungo cya burundu giteganywa n’ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi ndetse bihanishwa igifungo cya burundu.

Aba banyerondo batatabaye mugenzi wabo, bo bahamwe n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 570 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese umenya ko icyaha cy’ubugome kigiye gukorwa cyangwa cyakozwe ntabimenyeshe inzego zishinzwe umutekano, iz’ubutabera cyangwa iz’ubuyobozi kandi byari kubuza cyangwa kugabanya ingaruka zacyo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe.