Published Friday , on 12 January 2018, 09:47:16 by Pacifique Nkurunziza

Mu kigo nderabuzima cya Kabarore mu karere ka Gatsibo, haravugwa urupfu rw’umwana w’amezi arindwi, ngo biturutse ku burangare bw’umuganga wari uri kumwitaho.

Ikigo nderabuzima cyapfiriyemo Ntwari Clever

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 10 Mutarama, nibwo hasakaye amakuru avuga ko ku kigo nderabuzima cya Kabarore mu karere ka Gatsibo, hapfiriye umwana witwa Ntwari Clever w’amezi arindwi azize gukurikiranwa imburagihe, abarwaza twasanze mu kigo nderabuzima cya Kabarore aho uwo mwana yari arwariye, bahamirije Nonaha.com ko urupfu rwa Ntwari Clever rwaturutse ku burangare bw’umuganga Kakuza Marie Therese wari uri kumwitaho.

Bati: "Mbese umurwayi yaje saa kumi bwenda gucya bamwandika mu gitabo ariko noneho bamubwira ko ari butange amaraso mu gitondo, umurwayi ajya gutanga ibizamini ariko mu by’ukuri muganga ntabwo yigeze azana ibisubizo ngo biboneke kuko umurwayi yari mu bitaro aba yaranashakiwe serivise, akamuzanira n’iyo miti kuko bari bazi ko ahari, none se niba yari yageze mu gitabo ntabwo bari bakwiye no kumuzanira imiti? ntibari bazi se ko ahari? ibyo rero bikwereka uburangare, hano hari uburangare rwose!".

Abarwaza bati "umwana yabaye nk’igitambo ubu dufite serivise nziza"

Ntwari Clever akimara gusiga ubuzima mu kigo nderabuzima cya Kabarore, abarwaza bari bari aho bavuze ko yabaye nk’igitambo cy’abandi, ngo kuko abari bafite abarwayi batangiye kwegerwa.

Ati: "Ariko uwo mwana asa nk’uwabaye igitambo cy’abandi kuko ubu dufite muganga twitaweho, habayeho inama z’abaganga barahurura baruzura ubu kuva ejo kugera kuri iyi saha dufite muganga umwe arasohoka undi akinjira ariko nta serivise rwose yari ihari".

Bigirimana Athony, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kabarore avuga ko urupfu rwa Ntwari Clever atarwegeka ku burangare bw’umuganga wamwitagaho, icyakora ngo mu biganiro yagiranye na se w’umwana Ndayisaba Daniel yamubwiye ko umwana we yarangaranywe ndetse n’imiti bamuhaye ikaba nta bushobozi yari ifite kumuvura.

Yagize ati: "Ise w’umwana twaganiriye arambwira ati ’umwana wanjye bamwakiriye ariko ntabwo byari neza cyane’, yavuze ko yamuzanye saa sita z’ijoro ariko muganga we avuga ko yamwakiye saa cyenda n’igice za mugitondo".

Bwana Gasana Richard, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo avuga ko hashyizweho istinda ry’abaganga bagiye gukurikirana icyo kibazo cy’umwana, basanga koko urupfu rwe rwaturutse ku burangare bwa Kakuza Marie Therese wamwitagaho agahanwa ndetse hakiyambazawa n’urugaga rw’abagaga mu Rwanda mu kumufatira ibihano.

Gasana Richard ati "Nidusanga ari uburangare bwa muganga azahanwa"

Uyu muyobozi yagize ati: "Mu Karere ka Gatsibo muri rusange serivise zigenda neza n’ibipimo bipimwe n’inzego zitandukanye zirabigaragaza, njye numva rero tuza guhera kuri icyo kibazo cy’uwo mukozi twasanga koko raporo y’abaganga igaragaza uburangare bw’umukozi uretse no kumuhana dukurikije sitati rusange y’abakozi ba Leta, ariko hari n’amategeko agenga umwuga wa kiganga iyo barahira barahirira uburyo bazitwara, dushobora no kugeza ikibazo mu rugaga rw’abaganga bakaba bamufatira ibyemezo ndetse na Minisiteri ibishinzwe, ariko njye ndanga kugira ngo mvuge ko yagize uburangare tutari twabona raporo y’abaganga cyane cyane ku rupfu rw’uwo mwana".

Nyuma y’uru rupfu amakuru aturuka mu baturage bakunze kwivuza kuri iki kigo nderabuzima cya Kabarore, bashyira mu majwi uyu muganga Kakuza Marie Therese ko adakurikirana abarwayi aba yahawe mu nshingano, ni amakuru ku murongo wa telefone uyu muganga yateye utwatsi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru