Published Saturday , on 9 December 2017, 14:20:05 by Christophe Hitayezu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza 2017, Guverineri w’intara y’Amajyarugu Gatabazi Jean Marie Vianney yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Gicumbi atangiza Siporo yihariye ya bose aho bahagurukiye Kageyo berekeza kuri Sitade ya Gicumbi ahari urugendo rw’ibirometero 9.

Bakoze urugendo rureshya n’ibirometero bisaga 9 basoreza kuri Sitade ya Gicumbi bakomereza ku myitozo ngororamubiri. Iyi siporo imaze kumenyerwa mu Rwanda ku izina rya Car Free Day [mu ndimi z’amahanga] kuko aho ica imodoka ziba zahakumiriwe, yanitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, abakuru b’aka karere ndetse n’abaturage wabonaga ko bitabiriye bishimishije.

Hakurikiyeho imyitozo ngororamubiri

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal yabwiye abitabiriye iyi siporo bose ko Siporo ari inyungu y’uyikora anasaba abataritabira amatsinda akora Siporo mu gitondo cyangwa nimugoroba kuyagana.

Abisabwe na Guverineri Gatabazi, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Benihirwe Charlotte yatangaje ko iyi siporo izajya iba buri wa Gatandatu wa 2 w’ukwezi muri Gicumbi asaba abitabiriye kumenyesha abatabashije kuyitabira kutazabura ubutaha.

Guverineri Gatabazi yibukije ko Gicumbi ibaye iya 2 mu Ntara y’Amajyaruguru nyuma ya Musanze atangirijemo iyi Car Free Day anasaba ko buri Karere kagomba kugira umunsi wayo buri kwezi.

Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney aganira n’abitabiriye iyi siporo

Uyu muyobozi yabwiye NONAHA.com ko iyi gahunda azayitangiza mu turere twose tugize intara ayoboye kandi kuyikomeza bikaba umuco, avuga kandi ko hatahiwe Burera ndetse hagategurwa n’indi mikino, yagize ati "Akarere gatahiwe ni Burera aho tuzakorera igikorwa cyo gusoza umwaka mu buryohe Gicumbi FC igahura na Musanze FC, Rulindo Veterans bagahura na Burera hakaba umukino w’abana bari mu Biruhuko kandi hakaba na Athletism (Gusiganwa ku maguru). Turashaka ko Impano z’abana zigaragaza zigatezwa Imbere kandi turashaka ko habaho amakipe ya buri Mukino kuri buri Karere"".

Akivuga kuri izi ngamba, Guverineri Gatabazi yakomeje agira ati "Buri karere kazajya gakora Car Free Day rimwe mu kwezi ariko na Siporo kuri bose igakorwa kugeza ku Mudugudu na buri shuri. Turateganya kuzamuka umusozi wa Tare muri Rulindo ndetse nuwa Kabuye hejuru ya Nemba muri Gakenke".

Mu kwezi kwa Gicurasi 2013, ni bwo Leta y’u Rwanda ibinyujije muri MINISPOC yatangije gahunda ya siporo kuri bose (Sports for all) ifite intego yo gukangurira abanyarwanda gukora siporo ndetse iyi gahunda inasakara mu gihugu hose. “Car Free day” yo yabaye bwa mbere mu Rwanda tariki 29 Gicurasi 2016 mu mujyi wa Kigali igamije ahanini kwirinda indwara zitandura zirimo diyabete, umubyibuho ukabije, umutima n’izindi, nyuma ya Kigali hakuriyeho Intara y’Amajyaruguru ubwo yatangizwaga mu karere ka Musanze ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2017 nabwo itangijwe na Guverineri w’iyi ntara Gatabazi JMV.

Reba mu mafoto uko byari byifashe i Gicumbi








Gahunda yasojwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje amakipe abiri ya Gicumbi harimo imwe y’abasheshe akanguhe.