Published Wednesday , on 13 September 2017, 20:30:06 by Pacifique Nkurunziza

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Gicumbi baravuga ko bakora urugendo rurerure bajya gushaka amazi n’inkwi, bityo bikabaviramo kubura umwanya wo gukora imirimo ibabyarira inyungu.

Abagore barimo gushaka inkwi (iburyo) n’uvuye kuvoma amazi (ibumoso) [Ifoto internet]
Kuvoma no gutashya ni imwe mu mirimo usanga ahenshi ikorwa n’abagore, rimwe na rimwe usanga hari abagore bakora imirimo yo mu rugo nta kandi kazi bakora kubera kubura umwanya.

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko kubura umwanya wo gukora indi mirimo ibabyarira inyungu biterwa no kuba bavoma kure ndetse no gushaka inkwi bikabatwara igihe kirekire.

Mukamana Claudine, umuturage uri mu kigero cy’imyaka 30 utuye mu murenge wa kageyo, yabwiye nonaha.com ko ahantu atuye bashobora kumara n’ukwezi batabonye amazi bikabasaba kuvoma mu gishanga aho ngo umuntu ufite imbaraga ahakoresha amasaha abiri.

Yagize ati: ”Nonese waba wamanutse uriya musozi wagaruka ukagira ikindi wimarira, ariko wenda ubuyobozi bugerageje bukatwegereza amazi umwanya dutakaza turi kuyashaka twawukoresha iyindi mirimo”.

Muberarugo wo mu murenge wa Cyumba, kamwe mu duce tudafite amazi meza mu karere ka Gicumbi avuga ko ikibazo cy’amazi kibahangayikishije ngo kuko usanga ariko kazi bakora gusa.

Ati :”Hano Cyumba dufite ikibazo cy’amazi cyane dukora urugendo nk’urw’amasaha atatu, wavayo ukajya gushakisha inkwi umunsi ukaba urarangiye, ubuse wakwimarira iki koko? Ubuyobozi bukomeze bushyiremo imbaraga nk’uko muri iyi minsi twatangiye kubona bubaka ibigega”.

Uretse ikibazo cy’amazi, ikibazo cy’ibicanwa bamwe bavuga ko ubuyobozi bwagakoze ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kugura Gaz ngo kuko usanga inahendutse kurusha inkwi n’amakara.

Ruhama Juvenal, umuturage utuye mu murenge wa Byumba avuga ko ikibazo cy’inkwi kizakemuka aruko ubuyobozi bukomeje gushishikariza abaturage kugura Gaz ndetse bagakomeza no gushyira imbaraga mu kubaka Biogas.

Yagize ati :”Urabona inkwi zirahenze kurusha Gaz birakwiye rero ko ubuyobozi bwegera abaturage bukabigisha inyugu zo gukoresha gaz no mu byaro abafite inka bagakomeza kubashishikariza kubaka Biogas, kuko nta kindi bisaba uretse kuba ufite amase, igihe abagore bacu batakazaga bajya gushaka inkwi bazagikoresha mu yindi mirimo ibafitiye akamaro”.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko bwatangiye umushinga w’imyaka itanu wo kugeza ku baturage amazi meza.

Benihirwe Charlotte, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko iyo myaka itanu izajya kurangira nta muturage w’Akarere ka Gicumbi ugitaka ibura ry’amazi meza.

Yagize ati :”Turacyakorana na Water For People, umuyoboro w’amazi wubakwaga mu murenge wa Manyagiro ubu imirimo yawo iri gusozwa, uyu mwaka abaturage barabona amazi meza, muri uyu mwaka kandi hari undi muyoboro uri kubakwa uzafasha abaturage b’igice cy’Iburasirazuba bwa Gicumbi ndetse hari no gusanwa imiyoboro mito mito yo mu murenge wa Rutare n’ubundi bushobozi buzajya buboneka dutekereza ku mazi kuko ari ikintu abaturage bakeneye”.

Benihirwe Charlotte, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (Ifoto: Nkurunziza Pacifique)

Uretse iyi gahunda y’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi n’abafatanyabikorwa, Benihirwe Charlotte akomeza ashishikariza abaturage gufata amazi y’imvura bakayashyira mu bigega byabo biyubakira bakoresheje amahema.

Ku kibazo cy’inkwi na zo zitwara umwanya abagore bajya kuzishaka bigatuma babura umwanya wo gukora indi mirimo yababyarira inyungu, Bwana Muhizi Jule Aimable, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko bakomeje gushyira imbaraga mu gushishikariza abaturage kubaka Biogas by’umwihariko hakaba hagezweho icyiciro cy’abahabwa inka za girinka munyarwanda, ikindi kandi ngo batangiye n’ubukanguramba mu gushishikariza abaturage gukoresha Gaz nk’umwe mu mirongo migari Leta yihaye yo kubungabunga amashyamba.

Yagize ati :”Ubu twari tumaze kubaka Biogas zigera kuri 600, ubukangurambaga burakomeje ku buryo muri uyu mwaka turakangurira n’abaturage bahawe inka muri Girinka Munyarwanda bagera ku bihumbi bibiri (2000) ubwo rero iyo ni inzira imwe yo kubona uko bacana batiriwe biruka imisozi ngo bari gushaka inkwi, ku bijyanye na Gaz naho ntitwasigaye inyuma kuko kugeza ubu tumaze kubona abacuruzi bazo batatu mu mujyi wa Gicumbi, ubwo rero twatangiye gushishikariza abaturage kuzigura duhereye mu mujyi wa Gicumbi n’izindi santeri (Centre) zisumbuyeho ariko turi gushyira imbaraga mu cyaro twubaka Biogas kuko abaturage bacu barorora cyane Biogas nta kindi isaba uretse kuba ufite amase ndetse na Gaz tuzagenda tubakangurira gahoro gahoro”.

Muhizi Jules Aimable. umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe ubukungu n’iterambere

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere tugize intara y’Amajyaruguru kakaba gafite ubuso bwa kirometero kare 829, kakaba gatuwe n’abaturage ibihumbi 427,311 abamaze kugerwaho n’amazi meza bakaba bari munsi ya 70%, imirenge ya Cyumba, Bwisige ndetse na Shangasha akaba ariyo ikiri hasi cyane mu kubona amazi meza mu gihe hamaze kubakwa Biogaz 600 mu karere kose.