Published Sunday , on 16 July 2017, 01:17:43 by Christophe Hitayezu

Paul Kagame, umukandida watanzwe n’umuryango RPF Inkotanyi akanashyigikirwa n’amashyaka 8 mu matora twegereje ya Perezida wa Repubulika, ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Gisagara kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga, yibanze ku gukunda umurimo no kongera ingufu mu gukora kandi abikorera bakarushaho gushyigikirwa.

Nyakubahwa Paul Kagame yakiriwe n’abanyagisagara benshi banamwakirana urugwiro

Nyakubahwa Paul Kagame avuga ko abikorera ari bo bashobora kwinanirwa, yagize ati "Abikorera rero namwe nababwira iki, hari umutekano, hakaba imiyoborere myiza, hakaba politiki nziza, abikorera ni mwe mwakwinanirwa, nimwe mushobora kwinanirwa naho ubundi kubashyigikira ni ngombwa, birakorwa, turashaka kongera uburyo bwo gushyigikira abikorera, abanyarwanda bagakora bakihangira imirimo bagahaza amasoko akeneweho byinshi, byaba ibiribya, byaba ibinyobwa, byaba imyenda, byaba ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi byinshi, amasoko arabategereje, ni mwe mwakwinanirwa gusa".

Yakomeje agira ati "Imyaka 23 irashize twubaka u Rwanda rushya, dusana ibyarwo byangiritse, twubaka n’ibishya, iyo nzira rero niyo dukwiye gukomeza, tukayikomeza na FPR inkotanyi ku isonga, ikomeza gukorana n’abandi banyarwanda bose ndetse n’indi mitwe ya Politiki nk’uko nabo babihisemo, nk’uko kandi na FPR Inkotanyi yifuza gukorana na bo".

Nyakubahwa Kagame kandi yanashimiye umuryango FPR Inkotanyi wamutanzeho umukandida, agashimira abanyamuryango bawo ndetse n’andi mashyaka yifatanyije n’uyu muryango, agahera kuri izo ngufu yemeza ko n’akazi kazakorwa ku munsi w’amatora kazaba kanoze, ko imbaraga zose zikubiye aho.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza, n’uw’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa ubarizwa muri PL ari mu bihumbi by’abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame (Ifoto: Luqman)

Ku bijyanye n’amashanyarazi aho akarere ka Gisagara kavuye kuri rimwe n’ibice ku ijana ubu kakaba kageze kuri 22, nyakubahwa Paul Kagame we avuga ko bitaramunyura, ati "turashaka kugera kuri za 80 ku ijana, amashanyarazi hose haba ku mavuriro, ku mashuri, ku mihanda, n’ahandi hose akaboneka akabonesha".

Ibyo byose kugirango bigerweho kandi habayeho kwihuta, avuga ko bisaba guhitamo neza, gukora nk’abikorera, gukora nta gusigaana ndetse nibijya no mu matora bagatora nta gusigaana.

Paul Kagame kandi yagize ati "Twubatse umusingi ukomeye ndetse no kubakiraho inzego nazo zigenda zikomera turi mu nzira, ariko inzira ni ndende turashaka kugera kure, dukomeze rero, dukomeze muhitamo nk’uko mwahisemo, biradutindiye ngo birangire dukomeze imirimo yacu."

Mu magambo ye muri aka karere, yibanze ku gushishikariza abanyarwanda gukora, imvugo yanasubiyemo inshuro nyinshi ariko anabizeza ko ibyo bikorwa bizashyigikirwa kurusha uko byari bimeze.

Kuri iki cyumweru tariki 16 Nyakanga, Nyakubahwa Paul Kagame azakomereza igikorwa cyo kwiyamamaza mu turere twa Nyamagabe, Huye na Kamonye aho hazaba hasigaye akarere ka Muhanga akaba amaze kuzenguruka uturere twose tw’intara y’Amajyepfo.