Published Friday , on 3 March 2017, 18:59:56 by Christophe Hitayezu

Urugaanda Gorilla Feed rukorera mu mujyi wa Kigali rusanzwe rukora ibiryo by’amatungo, rwatangiye imikoranire n’ikigo gikomeye ku isi cya Aller Aqua gikora ibiryo by’amafi mu rwego rwo kugeza ku borozi bayo mu Rwanda ibyujuje ubuziranenge kandi bitanga umusaruro mwiza.

Kivuye Janvier, umuyobozi mukuru w’uruganda Gorilla Feed, avuga ko icyo aborozi b’amafi bakwiye kwitaho ari agaciro k’ibyo uruganda rubazaniye, agira ati "icyo dushaka ni ukugirango aborozi babone ibyo kurya by’amafi kandi byujuje ubuziranenge. Turi kuganire n’aborozo ngo bareke gutinda ku giciro ahubwo bite ku gaciro ibintu bifite, ibyo kurya dutanga, ukoresha kimwe cya kabiri ugeranyije n’ibyo benshi bakoreshaga".

Kivuye Janvier avuga ko aborozi bakwiye kwita ku gaciro ntibibande ku giciro gusa

Akomeza agira ati "Uruganda rwa Aller Aqua rwo muri Darnmark, rufite imyaka isaga 50, bafite ubunararibonye kandi ibyo bakora byujuje ubuziranenge".

Jerome Musemandera ukora ubworozi bw’amafi mu kare ka Karongi, avuga ko hari imbogamizi 3 bahura nazo zirimo kubona icyororo cy’amafi, kubona ibyo kurya byiza ndetse n’ubumenyi mu bworozi bw’amafi.

Uyu mworozi ahamya ko ikibazo cy’ibyo kurya by’amafi kikiri ingorabahizi, agira ati "Biragoranye kubibona kuko hari ibyo twakuraga muri Uganda, n’ibyo twageragezaga kwikorera ariko byose ugasanga bitujuje ubuziranenge, bigatuma bidatanga umusaruro. Kuba iki kigo kije ni igisubizo wenda imbogamizi yazaba igiciro".

Aborozi b’amafi bari bitabiriye itangizwa ry’ubu bufatanye, bamwe bahava baguze

Bugabo, umwe mu batekinisiye mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi, RAB, nawe ahamya ko aborozi b’amafi bagifite ikibazo cy’ibyo kurya by’amafi, ngo byari bihenze kuko byaturukaga hanze. Avuga kandi ko n’ibikoresho bikiri ingorabahizi kuko ibikenerwa byose bituruka hanze y’u Rwanda kandi bigihenze.

Niels Lundgaard ushinzwe ubucuruzi muri Aller Aqua asobanura ibyo kurya bakora

Uruganda Gorilla Feed ruvuga ko ruzajya rugurisha ikiro cy’ibi byo kurya ku mafaranga y’u Rwanda 1500 ku mafi makuru na 1700 ku mafi mato.