Yanditswe Tuesday , Tariki, 21 February 2017. saa 22:46:51 na Christophe Hitayezu

Umuryango mpuzamahanga wita ku buhinzi (CIAT), uvuga ko amakuru y’iteganyagihe akoreshejwe neza byafasha abahinzi kugira amahitamo mbere y’uko batera imyaka yabo.

Dr. Desire Kagabo ushinzwe amakuru y’iteganyagihe muri CIAT Rwanda, avuga ko uyu muryango ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa barimo n’ikigo cy’igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda), watangije gahunda yo gufasha abahinzi gusobanukirwa no kubasha kumenya gusesengura amakuru y’iteganyagihe ngo bibafashe kuyabyaza umusaruro.

Iyi gahunda ifashwamo cyane n’abajyanama mu buhinzi, izajya iba buri ntangiriro y’igihembwe cy’ihingi, abahinzi bagezweho amakuru y’Iteganyagihe ajyanye n’icyo gihembwe maze ubwabo bagire amahitamo bakurikije uko ikirere gihagaze.

Uretse amakuru y’iteganyagihe, CIAT inabwira abahinzi imbuto zikwiye guterwa igendeye kuri ayo makuru, ifumbire ndetse n’imiterere y’ubutaka.

Ibi kandi ngo bizanabafasha kunoza amabwiriza yo kubungabunga ubutaka, kuko mu gihe byagaragaye ko imvura ari nke, bazajya bakoresha uburyo bufasha mu kubika amazi mu butaka.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2017, ubwo CIAT yashyiraga aya makuru abahinzi bo mu mirenge ya Murama, Kabale na Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, abahinzi bagaragaje agace kabo gakunze kurangwa n’imvura nke, kikaba ari nacyo kibazo gikomereye ubuhinzi bwabo.

Abaturage bagize umwanya uhagije wo gutanga ibitekerezo

Hamwe mu hatangijwe izi gahunda harimo akarere ka Kayonza, Burera, Nyanza na Ngororero, hakaba haragiye hahugurwa abahinzi batoranyijwe binyuze mu nzego za Twigire Muhinzi, nabo bakazaha abandi ubumenyi.

Dr. Kagabo aganira n’abahinzi

Abahinzi bahawe amakuru ku mpapuro, agaragaza uko ikirere kizaba cyifashe mu gace kabo muri iki gihembwe cy’ihinga B kiri gutangira