Published Wednesday , on 15 November 2017, 22:05:02 by Christophe Hitayezu

Muri gahunda y’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, yo kunoza ihuzwa rya gahunda z’ubuhinzi n’izo kurengera abatishoboye, hateguwe ibiganiro ku rwego rw’uturere bigamijwe kwigira hamwe uko byanozwa, muri byo hagarukwa cyane ku kuba hari gahunda ziharirwa inzego zimwe kandi haramutse hahujwe inzego byarushaho gutanga umusaruro.

Muri ibi biganiro by’iminsi ibiri byabereye mu karere ka Musanze bigahuza abatekinisiye mu buhinzi, ubworozi nimibereho myiza yabaturage basaga 40 mu turere twa Nyabihu, Rulindo, Gakenke na Rubavu hagarutswe kuri gahunda nziza zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage akenshi usanga zinyuzwa mu buhinzi cyangwa mu bworozi nka VUP, Girinka n’izindi nyamara ugasanga zishyirwa mu nshingano z’urwego rumwe.

Raphael Murasandonyi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Rulinda ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro, avuga ko guhuza gahunda zo kurengera abatishoboye n’iz’ubuhinzi bishoboka, agira ati “Kuzihuza birashoboka, aho bidashoboka biba byatewe n’imikoranire itanoze hagati y’abashinzwe ubuhinzi n’abashinzwe kurengera abatishoboye kuko baba bagomba kuzuzanya”.

Murasandoyi asobanura ko hari uwereka umuturage uko bikorwa ngo haboneke umusaruro haba mu buhinzi cyangwa mu bworozi hakaba n’ushinzwe kurengera abatishoboye ukora ubukangurambaga ndetse akanigisha umuturange uko bitunganywa n’akamaro ka byo mu kurwanya imirire mibi.

Anavuga ko muri gahunda y’ubuhinzi nk’urwego ashinzwe, abona abatishoboye badakwiriye kunganirwa kimwe n’abishoboye, kuko n’ubundi umukene uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe hari ibyo atabasha kubona n’ubwo hashyirwaho ya nkunganire Leta itanga, bityo ko hakwiye gukurikizwa ibi byiciro igihe hatangwa nkunganire mu buhinzi.

Habimana Martin, umuyobozi w’ishami ry’Iterambere ry’Imibereho myiza mu karere ka Rubavu avuga ko guhuza izi gahunda byateza imbere abaturage, ati Burya umuturage w’umukene uhinga ku butaka buto iyo abuze uko abuhinga ahingira abandi, niba abasha guhingira abandi bivuze ko abonye ubushobozi akarima ke gato yagahinga, niyo mpamvu rero guhuza ubuhinzi n’imireho myiza bizafasha kubasha kwita no kuri uwo muturage.

Gasanganwa Marie Claire, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, atanga inama ko igihe gahunda yo kurengera abatishoboye inyuze mu buhinzi wenda nk’akarima kigikoni muri gahunda yo kurwanya imirire mibi, adakwiye kwibagirwa gufatanya n’ubihugukiye ushinzwe ubuhinzi we uzi tekiniki z’ubuhinzi n’ibyo ibizaterwa bikenera ngo byere neza.

Madamu Gasanganwa kandi avuga ko bitagomba gutekerezwaho mu kubikora gusa ahubwo biba bikwiye ko bihera mu igenamigambi, ngo kuko iyo bidateguriwe hamwe n’ishyirwa mu bikorwa ridashoboka.

Akomoza ku kamaro k’ibi biganiro, avuga ko kuva hahurijwe hamwe inzego zitandukanye zishinzwe izi gahunda zirimo abashinzwe ubuhinzi, ubworozi ndetse n’imibereho myiza y’abaturage, bibafasha kumva inshingano za buri wese naho bakwiye gufatanya bityo mu igenamigambi ritaha bazicarane bategurire hamwe gahunda zihuriweho.

Gatsinzi Justin, umuyobozi mukuru wungirije muri LODA ushinzwe gahunda zo kurengera abatishoboye avuga ko ibi biganiro bifasha kunoza guhuza izi gahunda kuko muri gahunda nyinshi z’ubuhinzi usanga zigamije no kurengera abatishoboye, nka gahunda ya Girinka, Inkongoro y’umwana, Akarima k’igikoni n’izindi.

Bwana Gatsinzi avuga ko hari ahakiri icyuho mu bwuzuzanye hagati yabashinzwe ubuhinzi n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage, ati Nko mu buhinzi usanga hari gahunda zijyanira abaturage rimwe hakaba hari uw’intege nke usigara inyuma, mu nkunga zitangwa nko muri VUP usanga zijya mu nshingano z’ushinzwe imibereho myiza, nyamara urebye ugasanga ushinzwe ubuhinzi nawe yakabaye abigira ibye.

Sanne Holstlag, umukozi wa FAO ushinzwe gahunda zo kurengera abatishoboye ashima gahunda nziza zihari, yagize ati U Rwanda rufite gahunda nyinshi kandi nziza zigamije kurengera no kuzamira imibereho myiza y’abatishoboye, kwita ku mikoranire y’inzego z’ubuhinzi, iterambere ry’icyaro ndetse no kurengera abatishoboye ni iby’agaciro.

Mu mwaka wa 2015, FAO yatangije gahunda y’ibiganiro ku ihuzwa ry’izi gahunda mu rwego rwo kunganira Leta y’u Rwanda mu mibereho myiza y’abaturage, ibi biganiro byakozwe ku rwego rw’igihugu ndetse no mu nteko ishinga Amategeko, mu byifuzo byavuyemo hakabamo ko byagezwa no mu nzego z’ibanze ari no muri urwo rwego ubu hari hatahiwe urwego rw’uturere.

FAO yashyize ibihumbi 80 by’Amadolari y’Amerika murri ibi biganiro kuva ku rwego rw’igihugu n’ibi biri gukorwa mu nzego z’ibanze, inashyira kandi ibihumbi 350 by’Amadolari ya Amerika mu kunganira Leta muri gahunda ya VUP y’ibigenerwa umuturage ngo yikure mu bukene mu turere tune twatangiye tuvuga muri iyi nkuru.