Yanditswe Tuesday , Tariki, 26 January 2016. saa 12:11:00 na Christophe Hitayezu

CHIC Complex, inyubako igezweho y’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali, kuyikoreramo byaba bisa no kwiteganyiriza kubera imiterere y’aho ndetse n’iy’aho yubatse.

Iyi nyubako ya Champion Investment Corporation Ltd ni imwe mu nyubako zifite itandukaniro ziganisha ku gukurura abakiriya mu mujyi wa Kigali kuko yubatse iruhande rw’aho abagenzi bahurira batega imodoka muri uyu mujyi (Gare), ikaba yo ubwayo ifite aho guparika imodoka zigera kuri 500 kandi ikaba izengurutswe n’imihanda ine ya kaburimbo.

Ibi byose ni bimwe mu byorohereza abagenda muri uyu mujyi kugana ibikorwa by’ubucuruzi biyikorerwamo dore ko n’uburyo yubatse atari amagorofa menshi yananiza abakiriya, ifite metero kare zisaga 55,000.

Iyi nzu yagenewe ibikorwa by’ ubucuruzi burimo amaduka y’ubwoko bwose, amabanki, ibigo by’ ubwishingizi, amaresitora, no hejuru hashyizweho ikibuga cy’imyidagaduro nk’ imikino y’abana n’ibindi.

Iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati hafi ya gare nshya, ahahoze hitwa kuri Eto Muhima. Ni inyubako iri ku muhanda uzwi nko kuri Statistic ariko ikaba izengurutswe n’undi ugera mu marembo ya gare.

Champion Investment Corporation Ltd yashinzwe mu 2008 n’ abacuruzi 59 b’Abanyarwanda bakora ubucuruzi butandukanye, bishyize hamwe bagamije guteza imbere igihugu nabo ubwabo.

Akarusho k’iyi nzi kandi kakaba ari uburyo ibyumba byayo bihendutse dore ko ari hagati y’amadorali 15 na 25.

Mwahamagara CHIC Ltd kuri +250788388800 cyangwa +250788302388.

Email: chic_ltd@ymail.com or tharcisse@me.com 

Christophe Hitayezu