Published Saturday , on 21 October 2017, 09:26:00 by Christophe Hitayezu

Ubu imikoranire y’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda n’umwongereza Pete Andrews ntimeze neza, uyu mwongereza umaze imyaka 27 akorana n’iri torero nk’umufatanyabikorwa mu mishinga yaryo arashinjwa n’ubuyobozi bw’itorero kubusuzugura ntabwereke ibyo bumusaba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Kagumya Alphred, asobanura ko mu myaka Andrews amaze akorana n’iri torero atigeze agaragaza ibyangombwa bimwemerera gukora nk’umumisiyoneri, avuga kandi ko asabwa raporo y’ibyo akora ntayerekane ntagire n’icyo asubiza.

Nk’umuntu ufite mu nshingano kumenya ibikorwa byose by’Itorero umunsi ku munsi nk’umunyamabanga Nshingwabikorwa, avuga ko kudahabwa raporo y’ibikorwa ntanasobanurirwe impamvu bigaragaza agasuzuguro.

Iri genzura kandi Pasiteri Kagumya avuga ko riri mu makosa yakorwaga n’ababanje ku buyobozi, ubu rikaba ryarakozwe mu rwego rwo kuyakosora, yagize ati "Iyo utangiye akazi hari amakosa aba yarakozwe n’abakubanjirije, abayobozi turiho ubu twatangiye imirimo muri Werurwe 2015, kuva icyo gihe nibwo natangiye gukurikirana ngo ndebe niba abanyamahanga turimo gukorana na bo bujuje ibyangombwa ndetse bubahiriza amategeko n’amabwiriza by’itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, byafashe urugendo si iby’umunsi umwe, twaje gusanga mu ba misiyoneri bane dufite ibyinshi mu bikorwa bakora uretse no kuduha raporo batanashaka ko n’inzego bwite za Leta n’abanyagihugu babimenya."

Akomeza agira ati "Mu byo twihutiye gukora ni ugusobanuza imikorere ya bo ariko ntibigeze bashaka kuduha raporo, iyo urebye n’ibikorwa badufashije usanga bitujije amabwiriza ya Leta, urugero insengero dufite zose ntizigendanye n’amabwiriza y’imyubakire y’insengero igihugu kigezeho, mu bikorwa byo gufasha imfubyi n’abapfakazi, utuzu babagurira turi mu manegeka hahandi bafite isoni zo kuba banatujyana kutwereka ngo dore inzu twaguriye umwana w’umunyarwanda. Ibigo by’imyuga nta na kimwe cyujuje ibisabwa na WDA ngo kibe ikigo cyemewe, abakozi bakoresha nta mashuri bafite, aho u Rwanda rugeze ubu ni gute waha akazi ko kwigisha umuntu utazi gusoma no kwandika!"

Pasiteri Kagumya Alfred

Avuga ko mu nama nyobozi yabaye tariki 3 Ukwakira 2017 hagaragajwe iyo myitwarire idahwitse mu myanzura hasabwa umuvugizi w’Itorero Rev. Pasiteri Ngaboyisonga Theoneste kwandikira Andrews amusaba kwikosora.

Mu ibaruwa NONAHA.com ifitiye kopi yasinywe na Rev. Pasiteri Ngaboyisonga tariki 4 Ukwakira 2017, yamumenyesheje imyitwariri mibi akwiye gukosora imikoranire igakomeza kuba nta makemwa. Ibyo bamusabye gukosora ni ibi bikurikira:

  1. Nk’umumisiyoneri ukwiye kuba mu Rwanda aho ukorera misiyo
  2. Ntiwigeze ugaragariza ubuyobozi bw’Itorero ibyangombwa bikwemerera gukorera mu Rwanda nk’umumisiyoneri mu kubahiriza ibigenga abanyamahanga bakorera mu Rwanda
  3. Kutemera kubazwa ibyo ukora: Ntitwigeze duhwema kukubaza raporo y’ibikorwa ukora, ariko kugeza ubu nta bushake wigeze ugaragaza bwo gutanga raporo ku rwego rubishinzwe
  4. Kugenda imahanga ugakwirakwiza ibinyoma ko uhagarariye Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda
  5. Gusuzugura ubuyobozi bw’Itorero Inkuru Nziza nk’uburyo bwo kwanga nkana gutanga raporo uhora usabwa
  6. Kwangiza inzego z’imiyoborere y’Itorero Inkuru Nziza
  7. Guha amafaranga abantu ku giti cyabo mu Itorero aho wayanyujije kuri konti y’itorero

Muri iyi baruwa yasabwe ko iyi myitwarire akwiye kuyihindura bitarenze tariki 15 Ugushyingo 2017 bitara ibyo hagafatwa indi myanzuro.

Pasiteri Kagumya yavuze ko Andrews yibera mu Bwongereza akaza mu Rwanda nyuma y’amezi nk’atatu cyangwa ane akamara ukwezi akora imishinga mu itorero nyamara nk’umumisiyoneri yakabaye aba mu gihugu akoreramo misiyo, ibi kandi bikiyongeraho ko aza mu Rwanda atamenyesheje Inkuru Nziza bagashiduka bamubona mu nzu y’abashyitsi y’Itorere iri mu mujyi wa Kigali aho iri torero rifite icyicaro, aya ngo akaba ari amakosa kuko n’ubusanzwe umushyitsi iyo agusuye bimenyeshwa umukuru w’umudugudu.

Ibaruwa yanditswe na Pasiteri Kagumya tariki 18 Ukwakira 2017 NONAHA.com ifitiye kopi, yamumenyesheje ko kuba yongeye kuza atabimenyesheje ubuyobozi ari amakosa yasubiyemo nkana, ko ndetse atari akwiye kuba akiri mu nzu y’abashyitsi y’Itorero, ibi byatumye Pete Andrews ayisohokamo acumbika muri Hotel iri hafi aho, ibintu byatumye abana bafashwaga n’imishinga yakurikiranaga babyukira aho itorero Inkuru Nziza rikorera ku wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017 bagakora ibisa n’imyigaragambyo, ibintu ubuyobozi bw’itorero buvuga ko bitari bikwiye ko ashyira abana mu mihanda kuko n’ubundi atari we ubafasha bazakomeza gufashwa n’ubwo yahagarikwa uretse ko kugeza ubu ngo batigeze bamuhagarika.

Bazindukiye aho itorero rifite icyicaro basaba ko atakwirukanwa, bahumurizwa ko bazakomeza gufashwa

Mu kiganiro twagiranye na Pete Andrews, we yabwiye NONAHA.com ko atari umumisiyoneri nubwo ariko bamwita, avuga ko ari ukora ibikorwa by’urukundo no gufasha itorero, kuba ataba mu Rwanda nabwo bikaba biterwa n’uko umuryango we wasubiye kuba mu Bwongereza mu 1998 ariko akaba aza gukurikirana ibikorwa by’imishinga y’Itorero agasubirayo.

Uyu mwongereza wita Pasiteri Kagumya umunyagitugu, asobanura ko atari ngombwa ko atanga raporo kuko we atari umuyobozi icyo akora ari ugutera inkunga no gukurikirana imishinga kuko kuva yaza mu 1990 atigeze ahindura imikorere, avuga ko hakozwe imishinga myinshi ndetse hakanishyurirwa ishuri abasaga igihumbi barimo n’abize Kaminuza.

Ubuyobozi bw’itorero bugaragaraza ko kuba Andrews avuga ko atera inkunga akaba ajya no mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ndetse ngo agaha amafaranga abantu ku giti cyabo nk’aho yakayanyujije mu itorero, ari kimwe mu byatumye yigarurira imitima ya benshi muri iri torero, aya makosa yose akaba yaramenyeshejwe abamwohereje kuko ngo n’ubwo yiyita umuterankunga atari we ubikora, bityo ko abamwohereje bashobora no kumuhindura hakaza undi n’ubwo ngo kugeza ubu na bo nta masezerano y’imikoranire bafitanye n’iri torero.

Pete Andrews avuga ko atari umumisiyoneri, ngo icyo akora ni ugufasha imishinga y’itorero

Andrews avuga koko ko atanyuza amafaranga mu itorero ahubwo ayanyuza mu buyobozi bw’umushinga, ku byo guha akazi abatarize, ashimangira ko n’ubwo atari we ugishyiraho abakozi ariko bidasaba ko umuntu aba yarize ahanitse ngo yigishe umwuga, ati "hari ubujije, sinzi niba ukeneye uwize kaminuza ngo aze yigishe abantu kudoda, gutunganya imisatsi, gusudira n’indi myuga".

Ubusanzwe abaterankunga b’amatorero banyuza inkunga yabo mu buyobozi bw’itorero, bakajya bahabwa raporo y’uburyo inkunga yakoreshejwe bakanasura ibikorwa byakozwe n’Itorero muri iyo nkunga ariko ntibajya mu bashyira mu bikorwa ibikorwa bitandukanye by’itorero ngo ni uko harimo inkunga yabo, ibi ariko bishobora guhindurwa n’ingingo zimwe zishobora gushyirwa mu masezerano yihariye hagati y’impande zombi.