Published Saturday , on 23 September 2017, 00:56:34 by Christophe Hitayezu

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yihanangirije bikomeye abashinzwe ubuhinzi (Agronome) mu mirenge ndetse n’ubworozi (ba veterineri) bategera abaturage ahubwo ukabasanga mu biro kandi ngo atariho akazi kabo kari.

Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri i Musanze ubwo yari asoje igikorwa yafatanyije na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis cyo gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2018.

Imbere y’abahinzi basaga ijana biganjemo abatuye uyu murenge ndetse n’abayobozi batandukanye barimo n’abadepite bo muri Komisiyo y’Ubuhinzi n’ubworozi mu nteko Ishinga amategeko, Guverineri Gatabazi yahamagaye Agronome w’umurenge wa Nyange wabereyemo iki gikorwa aramwihanangiriza amusaba ko agomba guhindura imikorere.

Guverineri Gatabazi bigaragara ko atangiranye ingufu no gushakisha impinduka mu minsi mike amaze ahawe kuyobora Intara, yagize ati "Ubugoronome bugomba kuba ubugoronome, Agronome utaba mu baturage, Agronome utajya kwereka umuturage uko akoresha ifumbire, agronome utagera mu rutoki rw’umuturage,… nahoze mbona intoki zitajyanye n’icyereke! Hari ibintu byinshi nabonye!, Agrono, ntabwo tuzumvikana, ntabwo tuzahurira mu muhanda ndashaka ko tuzahurira mu murima, umuturage akamenya agronome, abagoronome bo mu biro ntago mbashaka. Yanababwiye kandi ko nawe yize ubugoronome kandi yabikozemo igihe livelier.

Gatabazi yasabye Agronome guhindura imikorere byanze bikunze [Ifoto: Christophe Hitayezu]

Ibi kandi yanabibwiye ushinzwe ubworozi, amubwira ko agomba kuba mu borozi, gutanga ibyangombwa n’ibindi byo mu biro ko atari inshingano zabo.

Uyu muyobozi kandi yanabwiye abaturage ko umwuga bakora w’ubuhinzi n’ubworozi ari umwuga ukiza abantu, ko atari umwuga wimburamumaro, ashimangira ko bakwiye gushyira hamwe bahereye mu muryango bagakora bakabona amafaranga.

Ikibazo cy’aba Agronome bo mu biro kandi cyanagarutsweho na Minisitiri Kaboneka nawe wabinenze cyane kandi ashimangira ko bamwe ariko bameze, ngo ugasanga abaturage bazi Minisitiri runaka cyangwa Meya ariko wamubaza niba azi Agronome ati ashwi!.

SI ubwa mbere ba Agronome na Veterineri bo mu nzego z’ibanze banengwa ndetse bagasabwa kwikubita agashyi kuko tariki 5 Ukuboza 2016 na bwo mu nteko Ishinga Amategeko yu Rwanda Depite Nkusi Juvenal yabigarutseho ndetse we akavuga ko barimo n’abatabifitemo ubumenyi buhagije.