Yanditswe Monday , Tariki, 6 February 2017. saa 18:52:00 na Christophe Hitayezu

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abanyamakuru (ARJ), ngo icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru babyifuza cyizatangira gutozwa mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare 2017, mu Itorero ry’abanyamakuru (Impamyabigwi).

Gonzaga Muganwa, umunyamabanga nshingwabikorwa wa ARJ, avuga ko abanyamakuru bashaka kuzitabira itorero ry’igihugu batangiye kwiyandikisha, avuga ko riteganyijwe mu mpera za Gashyantare, rikazabera i Nkumba mu karere ka Burera aho icyiciro cya mbere cyarikoreye, gusa itariki yo ikaba itaramenyekana.

Kuva tariki 3 Ukuboza kugeza tariki 12 Ukuboza 2015, nibwo hatojwe abanyamakuru 120 mu cyiciro cya mbere cy’Itorero ry’abanyamakuru.

Christophe Hitayezu