Yanditswe Friday , Tariki, 23 December 2016. saa 14:24:00 na Christophe Hitayezu

Nyuma y’amahugurwa yahawe ba veterineri 102 yo gutera intanga mu buryo bugezweho kandi bwizewe, bahawe inshingano zihariye zo guhindura isura mbi ivugwa uyu mwuga ufite mu baturage, basabwa kwerekana itandukaniro kandi bizezwa guhorwa hafi.

Ibi byavuzwe kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza, ubwo aba ba veterineri bahabwaga impamyabumenyi z’amahugurwa bari bamazemo ukwezi ku gutera inka intanga, mu muhango wabereye mu mujyi wa Kigali.

Mu butumwa bwe, Dr. Rusanganwa Francois Xavier uhagarariye urugaga rw’abagaga b’amatungo mu Rwanda, yagize ati “Uyu munsi aha duteraniye dufite abatezi b’intanga (Inseminators) 102 bagiye kwerekana ko umwuga w’abaveterineri atari uwa bamwe bavuga ngo batera intanga nabi, cyangwa ni abapima inyama gusa. Ni abantu babyigiye kandi bafite ubushobozi bagiye kwerekana ubumenyi mu gutera intanga”.

Yakomeje abwira aba basoje amahugurwa ati “Ni mwe mugiye kujya mu borozi, bakabagirira icyizere, mukerekana ko mushoboye, mugatera intanga neza kandi mugafatisha.

Nk’urugaga hari ibyo tubasaba, icya mbere ni uko igihe mugiye gukora mugomba gutanga icyizere mu borozi, niba ugiye gutera intanga ugomba kubikora wumva ubizi, twese ntabwo tuzi byose, ariko mu mwuga wacu igihe utazi icyintu, usaba mugenzi wawe akakikwereka cyangwa akakigukorera biremewe. Hari benshi bajyaga gutera intanga bagatera inka uburwayi, inka ikaba ingumba, …, ibyo ni ukubireka”.

Uyu muyobozi yakomoje no kubimaze iminsi bivugwa ko abaganga b’amatungo batazi gutera intanga, ahanini biturutse ku nkuru duherutse gutambutsa ya Depite Nkusi Juvenal agaya abagoronome n’abaveterineri batazi gutera intanga [Kanda hano usome iyo nkuru].

Aba bagaga b’amatungo basabwe guhesha ishema umwuga wabo nk’uko abagaga b’abantu babikora. Basabwa kandi kujya batera intanga inka yarinzi bakirinda kuziha imisemburo izirindisha, bakabikora gusa nk’umuti ku nka zananaranye. 

Umuyobozi wari uhagarariye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko iyi gahunda iri mu zo Leta yihaye yo guharira abikorera izi serivisi cyane cyane urubyiruko, kuko iyo bikozwe n’abikorera bikorwa kinyamwuga kurushaho.

Uwingeneye Marie Rose, umwe mu bahuguwe, yashimye cyane aya mahugurwa n’ibikoresho bahawe ngo bajye bikorera, ariko kandi anasaba ko bazirikanwa no ku bijyanye n’ingendo kuko akazi kabo gasaba kugenda ingendo ndende, gusa kuri iki Dr. Rusanganwa yavuze ko hari gahunda yatangiye yo kuvugana n’amabanki ngo abazabyifuza boroherezwe guhabwa inguzanyo za Moto.

Aba habuguwe bavuye mu turere 17 aritwo Rulindo, Musanze, Gicumbi, Kamonyi, Nyanza, Ruhango, Gisagara, Huye, Bugesera, Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, Nyabihu, Rubavu, Gasabo na Kicukiro. Abahuguwe bakaba baranahawe ibikoresho bigezweho bazishyura 10% gusa bizabafasha mu mwuga wabo dore ko bazakora bikorera.

Christophe Hitayezu