Published Monday , on 3 April 2017, 18:52:59 by Emmanuel Murwanashyaka

Kuri uyu wa mbere tariki 3 Mata, i Kigali habereye inama igamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemejwe mu nama yabereye muri Congo Brazzaville muri Nzeli umwaka ushize wa 2016 igamije guca ubuhunzi bitarenze uyu mwaka wa 2017 ku mpunzi z’abanyarwanda zahunze mbere y’umwaka w’1998.

Minisitiri muri MIDIMAR, Madame Mukantabana Seraphine yavuze ko buri munyarwanda wese afite uburenganzira bwo kuba mu gihugu cye kandi na Leta y’u Rwanda yifuza ko abari mu buhungiro bagaruka mu Rwanda kuko izi neza ko abaturage ari umutungo n’imbaraga zikomeye, ari yo mpamvu ngo buri munyarwanda yatahuka agafatanya n’abandi muri gahunda za Leta.

Kuri iki kibazo cyo gucyura impunzi, hari abagaragaje impungenge z’uko impunzi zimwe zakwinangira gutaha bitewe n’amakuru bumva atavuga neza u Rwanda.

Minisitiri Mukantabana yagize ati "Hari filimi mbarankuru zigomba gushyirwa ahagaragara zerekana ishusho nyayo y’igihugu, ikubiyemo bimwe mu bibazo impunzi zibaza n’ibisubizo Leta ibifitiye, kugira ngo kandi tumare impungenge impunzi twashyizeho gahunda zo kuziganiriza mu buryo bwose bushobotse tubinyujije mu banyamadini, mu bikorera, mu rubyiruko kugira ngo hatazagira uvuga ngo sinamenye."

Ku rundi ruhande Minisitiri ushinzwe impunzi muri Congo Brazzaville wari muri iyi nama, Madame Antoinette Dinga Nzondo, yatangaje ko nta kwinangira guhari ku mpunzi z’abanyarwanda kuko bagomba kwihitiramo haba gutaha, gusaba ibyangombwa bibemerera kuguma mu buhungiro cyangwa no kujya gutuzwa mu bindi bihugu kandi abona ko umubare munini ari uw’abifuza gutaha mu Rwanda.

Mu rwego rwo gufasha impunzi z’abanyarwanda zizatahuka hongerewe amafaranga azajya abafasha kuba bagira ibikorwa by’ibanze baheraho bibafasha kwiteza imbere kuko abantu bakuru bazajya bahabwa amadorali y’Amerika 250 ($250) ni ukuvuga asaga 212.500 Frw avuye ku $100 angana n’asaga 85.000 Frw na ho abana bakazajya bahabwa $150 n’ukuvuga asaga 127.500 Frw mu gihe mbere bahabwaga 50$ asaga 42.500 Frw.

Ku bijyanye n’imibare nyayo y’abifuza gutaha haba ku ruhande rwa MIDIMAR, UNHCR na Minisiteri ishinzwe impunzi muri Congo Brazzaville, ntawugaragaza imibare y’abifuza gutaha cyangwa kuguma mu buhungiro gusa bose icyo bahurizaho n’uko abifuza gutaha aribo benshi ariko ngo hagiye kugaragazwa vuba imibare nyayo.

Inama ya nyuma yo kwitegura kwakira impunzi z’abanyarwanda ziri mu gihugu cya Congo Brazaville izaba muri Nzeli uyu mwaka wa 2017 mu mujyi wa Brazaville, mbere y’uko itariki yo kurangiza ubuhunzi ya 31 Ukuboza 2017 igera. MIDIMAR ivuga ko impunzi zizatahuka zinyuze iy’ubutaka ziteganyijwe kuzanyuzwa mu nkambi ya Kijote na Nyarushishi aho bazamara iminsi itarenze itatu bagasubira mu miryango yabo, mu gihe izizatahuka n’indege zitazirirwa zihanyuzwa.

Impunzi zirebwa n’irangizwa ry’ubuhunzi ni izahunze hagati y’umwaka w’1959 n’1998 ziri mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, iziri muri Congo Brazzaville zisaga ibihumbi icumi zibarizwa mu miryango ibihumbi bine.

Emmanuel Murwanashyaka